Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Antonio Conte yagizwe umutoza mukuru wa Chelsea   

  Yanditswe na NKOMEJE GUILLAUME
 April 2016

 
 

Antonio Conte ukomoka mu gihugu cy’u Butaliyani yagizwe umutoza Mukuru w’ikipe ya Chelsea akaba yahawe amasezerano y’imyaka itatu.

Uyu mutoza azagera muri iyi kipe nyuma yo gutoza ikipe y’igihugu y’u Butaliyani mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’u Burayi “Euro 2016” izabera mu Bufaransa kuva taliki 10 Kamena kugeza 10 Nyakanga 2016.

BBC ivuga ko Antonio Conte yasabwe kubaka ikipe ya Chelsea ikongera gukomera ikaba nka Chelsea yatwaye igikombe cya shampiyona umwaka ushize.

JPEG - 17.1 kb
Antonio Conte, umutoza mushya w’ikipe ya Chelsea

Umuyobozi w’ikipe ya Chelsea, Marina Granovskaia yatangaje ko bishimiye gusinyisha umwe mu batoza bageze kuri byinshi kandi bafite izina rikomeye mu mupira w’amaguru mu rwego rw’isi.

Yagize ati “Ni iby’agaciro gakomeye kugira Antonio Conte nk’umutoza mukuru wa Chelsea. Tubikoze mbere y’uko shampiyona y’uyu mwaka igana ku musozo ko bizadufasha muri gahunda dufite mu gihe kiri imbere”.

Ku myaka 46, Antonio Conte ni umutaliyani wa 5 ugiye gutoza ikipe ya Chelsea nyuma ya Gianluca Vialli, Claudio Ranieri, Carlo Ancelotti na Roberto di Matteo. Conte yatoje kandi amakipe atandukanye arimo Arezzo, Bari, Atalanta na Siena mbere y’uko yerekeza muri Juventus aho yayifashije kwegukana shampiyona y’u Butaliyani “Serie A” muri 2011.

Chelsea muri iki gihe ikaba iri gutozwa na Guus Hiddink kugeza mu mpera z’iyi shampiyona isigaje imikino 7 ngo irangire, akaba yarayigezemo asimbuye umutoza Jose Mourihno wirukanwe muri iyi kipe nyuma y’umusaruro utari mwiza.

 

Comments

 
 
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani

Muhitira Felicien bakunze kwita “Magare”, umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku maguru nk’uwabigize umwuga mu gihugu cy’u Butaliyani yamaze kubona ikipe nshya agiye gusinyira amasezerano (...)

Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼
Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼

Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yatomboye kuzahura na Bayern Munich yo mu Budage mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi “UEFA Champions League”. Ni nyuma (...)

Marcel Desailly  ashobora  kuba umutoza wa Ghana
Marcel Desailly ashobora kuba umutoza wa Ghana

Marcel David Desailly , ukomoka muri Ghana akaba ariko yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ashobora kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Avram Grant. (...)

Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.