Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Adebayor yagarutse mu ikipe y’igihugu ya Togo   

  Yanditswe na MURENGERANTWARI Dominique
 30 March

 
 

Emmanuel Adebayor yagarutse mu ikipe y’igihugu ya Togo nyuma y’umwaka umwe yaranze kuyikinira kubera impamvu ze bwite.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Togo, Pierre Lamadokou, Adebayor yagarutse nyuma y’ibiganiro bagiranye ndetse akaba ari mu ikipe n’abandi bakinnyi.

Adebayor yakiniye bwa mbere Togo mu gikombe cy’isi cya 2006. Kuva icyo gihe yakomeje kuzengereza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mpamvu zitumvikana rimwe na rimwe agakinira ikipe ubundi ntakine. Akunze kunengwa cyane ko ateza akajagari cyane mu ikipe y’igihugu

JPEG - 57 kb
Emmanuel-Adebayor

Aheruka guhagarika gukinira Togo muri Kamena 2015 ndetse yari yanze kuganira na Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Togo, Colonel Kossi Akpovy, yitwaza ko ashaka gushyira ingufu ku ikipe akinira yo mu Bwongereza Crystal Palace ndetse n’ibindi bibazo bye bwite birimo iby’umuryango we.

Adebayor ufite imyaka 32 y’amavuko, yagiye mu ikipe ya Crystal Palace muri Mutarama 2016, yari amaze igihe nta kipe afite nyuma yo kurekurwa na Tottenham Hotspur muri Nzeri 2015.Togo iri kumwe na Tunisia na Liberia. Adebayor yitezweho kubafasha gushaka itike yo kwerekeza muri Gabon muri 2017.

N’ubwo yemeye kugaruka mu ikipe ya Togo, nta cyizere gihari y’uko atazongera kwivumbura nk’uko asanzwe abikora kuva mu 2006.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Mourinho arasabirwa  guhagarikwa imikino 6
Mourinho arasabirwa guhagarikwa imikino 6

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho nyuma yo guhabwa ikarita itukura akoherezwa mu bafana ku mukino iyi kipe yanganyije na West Ham United igitego 1-1 taliki 27 Ugushyingo 2016 (...)

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza
Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cyitiriwe Alfredo di Stefano nk’ umukinnyi witwa neza mu mwaka w’imikino wa 2015 na 2016, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu yari amaze gusinya mu ikipe ye ya (...)

Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru
Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru

Impera z’icyumweru dusoje zahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze naho abandi ntibyabagendekera neza. Muri shampiyona ya Kenya, ku cyumweru Gor Mahia ibifashijwemo na Jacques (...)

Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi
Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal n’ikipe ya Bayern Munich mu Budage, Renato Sanches, w’imyaka 19 y’amavuko ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri muto “Golden Boy Award” muri uyu (...)

CAN 2017: Umutoza Micho wisanze mu itsinda rikomeye, aratabaza Leta ya Uganda
CAN 2017: Umutoza Micho wisanze mu itsinda rikomeye, aratabaza Leta ya Uganda

Micho Sredojević, umunya Serbia, utoza ikipe y’igihugu ya Uganda arasaba Leta ya Uganda kumufasha agatangira hakiri kare imyiteguro y’igikombe cy’Afurika CAN 2017 kizabera muri Gabon mu mwaka utaha. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.