Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Adebayor agiye gukina mu cyiciro cya kabiri   

  Yanditswe na BUGINGO FIDELE
 3 months ago

 
 

Nyuma yo guca mu makipe akomeye ku mugabane w’u Burayi, rutahizamu ukomoka muri Togo, Sheyi Emmanuel Adebayor agiye kwerekeza mu ikipe ya Fulham mu cyiciro cya kabiri mu Bwongereza.

Adebayor w’imyaka 32 yakiniye FC Metz na AS Monaco zo mu Bufaransa mbere yo kujya muri Arsenal, Manchester City na Tottenham zo mu Bwongereza ndetse na Real Madrid yo muri Espagne.

Kuva muri Nyakanga 2016 nta kipe yari afite, byatangajwe ko agiye kwerekeza mu ikipe ya Rizespor muri Turukiya ariko birangiye agiye gukina mu cyiciro cya kabiri.

JPEG - 37.1 kb
Adebayor

Kuva 2001 atangira gukina mu makipe makuru iyi ni ikipe ya 10, iyo aherukamo ni Crystal Palace. Ikipe yigaragajemo ni Arsenal (2006-2009) aho yakinnye imikino 142 agatsinda ibitego 62.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Mourinho arasabirwa  guhagarikwa imikino 6
Mourinho arasabirwa guhagarikwa imikino 6

Umutoza w’ikipe ya Manchester United, Jose Mourinho nyuma yo guhabwa ikarita itukura akoherezwa mu bafana ku mukino iyi kipe yanganyije na West Ham United igitego 1-1 taliki 27 Ugushyingo 2016 (...)

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza
Christiano Ronaldo yahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza

Christiano Ronaldo yahawe igihembo cyitiriwe Alfredo di Stefano nk’ umukinnyi witwa neza mu mwaka w’imikino wa 2015 na 2016, nyuma y’amasezerano y’imyaka itanu yari amaze gusinya mu ikipe ye ya (...)

Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru
Uko Abanyarwanda bakina ruhago mu mahanga bitwaye mu mpera z’icyumweru

Impera z’icyumweru dusoje zahiriye bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze naho abandi ntibyabagendekera neza. Muri shampiyona ya Kenya, ku cyumweru Gor Mahia ibifashijwemo na Jacques (...)

Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi
Renato Sanches ni we mukinnyi witwaye neza ukiri muto ku mugabane w’u Burayi

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Portugal n’ikipe ya Bayern Munich mu Budage, Renato Sanches, w’imyaka 19 y’amavuko ni we wahawe igihembo cy’umukinnyi witwaye neza akiri muto “Golden Boy Award” muri uyu (...)

CAN 2017: Umutoza Micho wisanze mu itsinda rikomeye, aratabaza Leta ya Uganda
CAN 2017: Umutoza Micho wisanze mu itsinda rikomeye, aratabaza Leta ya Uganda

Micho Sredojević, umunya Serbia, utoza ikipe y’igihugu ya Uganda arasaba Leta ya Uganda kumufasha agatangira hakiri kare imyiteguro y’igikombe cy’Afurika CAN 2017 kizabera muri Gabon mu mwaka utaha. (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.