Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Siporo | Siporo Mu Mahanga

Abakinnyi 10 bakinnye ruhago bakarenza imyaka 40 y’amavuko   

  Yanditswe na Murengerantwari Dominique
 5 months ago

 
 

Uko umukinnyi agenda akura ni na ko yigaragaza; inzira z’amahirwe ye zikaguka. Ariko bamwe si ko bahirwa muri urwo rugendo kubera imvune n’ibindi bizazane. Benshi ntibahirwa no kugeza mu myaka 40 bagitera ruhago. Hari abahiriwe na bazigama umubiri wabo ndetse n’imyaka 40 barayirenza bagikina umupira w’amaguru.

Urugero rwa hafi ni umutaliyani Francesco Totti ukinira AS Roma wujuje imyaka 40 ku italiki ya 27 Nzeri 2016 ndetse atsinda igitego cye cya 250 mu mateka ye. Uretse Totti, dore urutonde rw’abakinnyi ba ruhago bageze ku myaka 40 y’amavuko bakanayirenza bakina umupira w’amaguru.

Stanley Matthews

Uyu ni we mukinnyi wahawe umupira wa zahabu “Ballon d’or” bwa mbere mu mateka. Stanley Matthews akaba ari Umwongereza yahagaritse gukina umupira w’amaguru afite imyaka 51 y’amavuko mu myaka 34 yamaze akina ruhago by’umwuga.

Matthews yegukanye Ballon d’Or afite imyaka 41 y’amavuko. Yitabye Imana mu mwaka wa 2000 maze Pelé avuga ko uyu munyezamu ari we werekanye uko umupira w’amaguru wagakwiye gukinwa.

Ryan Giggs

Uyu mugabo ukomoka muri Wales, yaretse ruhago afite imyaka 43 mu myaka 26 yakiniye ikipe ya Manchester United yo mu Bwongereza kuva ku myaka 14. Mu myaka 26 yakiniye iyi kipe, imyaka 21 ya mbere yatsindaga igitego muri shampiyona. Mu mateka ye yatwaye ibikombe bigera kuri 35. Uretse kuba yarabaye umukinnyi w’amateka muri iyi kipe yanabaye umutoza wungirije w’iyi kipe ya Manchester United.

Roger Milla

Albert Roger Mooh Miller uzwi nka Milla akomoka muri Cameroun yasezeye afite imyaka 44 y’amavuko amaze gukina imyaka 26 mu marushanwa y’ababigize umwuga.

Uyu mugabo kandi afite amateka yihariye muri ruhago kuko ari we mukinnyi wakinnye igikombe cy’isi ashaje cyane. Yari abite imyaka 42 n’ukwezi kumwe ubwo yakinaga igikombe cy’isi mu 1994, imikino yabereye muri USA aho Cameroun yaviriyemo mu majonjora.

Paolo Maldini

Maldini ukomoka mu Butaliyani yamaze imyaka 24 akina ruhago nk’umunyamwuga asezera afite imyaka 41 y’amavuko. Iyo uvuze Maldini na Francesco Totti ruba rugeretse muri ruhago y’abataliyani. Maldini yatangiye gukinira AC Milan afite imyaka 10 ndetse aba ariyo kipe asorezamo ruhago mu gihe cy’imyaka 24 yose. Uyu wahoze ari myugariro w’abataliyani na AC Milan, yakinnye imikino irenga 900 atwaramo ibikombe bya “Ligue des Champions” inshuro eshanu (5).

Rivaldo

Ni umunya Brazil wamamaye cyane akinira ikipe ya FC Barcelone ndetse n’ikipe y’igihugu ya Brazil. Yazeye kuri ruhago afite imyaka 43 amaze gukina imyaka 26 nk’umunyamwuga muri ruhago. Yasezeye muri 2015 akina mu cyiciro cya kabiri muri Brazil aho yakinaga mu kibuga n’umuhugu we Rivaldo Junior.

Javier Zanetti

Uyu munya Argentine yasezeye kuri ruhago afite imyaka 41 y’amavuko amaze gukina imikino 1000 yemewe mu marushanwa ya shampiyona n’ikipe y’igihugu. Yamaze imyaka 22 akina ruhago nk’umunyamwuga, harimo imyaka 19 yamaze muri Inter Milan.

Faryd Mondragon

Uyu yari umunyezamu w’ikipe ya FC Metz muri 2000-2001 akaba akomoka muri Colombia. Yasezeye afite imyaka 43 y’amavuko amaze gukina imyaka 24 n’umunyamwuga. Afite agahigo ko kuba ari we wakinnye imikino ya nyuma y’igikombe cy’isi muri 2014 muri Brazil ari we munyezamu ukuze.

Teddy Sheringham

Edward Paul Sheringham “Teddy Sheringham” ukomoka mu Bwongereza , yabaye icyamamare mu ikipe ya Manchester United. Yasezeye kuri ruhago afite imyaka 43 y’amavuko amaze gukina imyaka 26 ndetse akaba afite agahigo ko ari we wakinnye muri shampiyona y’u Bwongereza afite imyaka myinshi (imyaka 40 n’iminsi 272). Yaretse ruhago mu mwaka wa 2008 akinira ikipe ya Colschester mu cyiciro cya gatatu mu Bwongereza.

Romario

Romário de Souza Faria “Romario” ukomoka muri Brazil yasezeye kuri ruhago afite imyaka 43 amaze gukina imyaka 22 muri shampiyona y’ababigize umwuga. Muri iyo myaka yatsinzemo ibitego 743 mu mikino 956. Ni umwe mu bakinnyi babaye ibihanganye ku isi muri ruhago ariko aho arekeye gukina akajya muri politiki nta mahirwe arayigiriramo.

Gordon Strachan

Gordon David Strachan ukomoka muri Ecosse yasezeye kuri ruhago afite imyaka 43 y’amavuko amaze gukina imyaka 26 muri shampiyona y’ababigize umwuga. Uyu munya Ecosse ufite imyaka 56 ubu yatangiye gukina afite imyaka 15 mu ikipe ya Dundee asoreza mu ikipe ya Coventry City mu Bwongereza afite imyaka 43.

Muri rusange yakinnye imikino 635 atsinda ibitego 138. Ubu ni umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ecosse “Scotland”kuva 2013 akaba yarayitoje anyuze mu makipe atandukanye ari Coventry City , Southampton, Celtic na Middlesbrough.

 

Comments

 
 
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani
Muhitira ‘Magare’ yabonye ikipe nshya mu Butaliyani

Muhitira Felicien bakunze kwita “Magare”, umunyarwanda ukina umukino wo gusiganwa ku maguru nk’uwabigize umwuga mu gihugu cy’u Butaliyani yamaze kubona ikipe nshya agiye gusinyira amasezerano (...)

Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼
Real Madrid yatomboye kuzahura na Bayern Munich muri ¼

Ikipe ya Real Madrid yo muri Espagne yatomboye kuzahura na Bayern Munich yo mu Budage mu mikino ya ¼ cy’irangiza cy’amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi “UEFA Champions League”. Ni nyuma (...)

Marcel Desailly  ashobora  kuba umutoza wa Ghana
Marcel Desailly ashobora kuba umutoza wa Ghana

Marcel David Desailly , ukomoka muri Ghana akaba ariko yarakiniye ikipe y’igihugu y’u Bufaransa ashobora kuba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Ghana nyuma y’igenda ry’uwari umutoza wayo Avram Grant. (...)

Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger
Rafael Benitez nawe ari mu bashobora gusimbura Arsene Wenger

Nyuma y’amakuru yagiye ahagaraga ko umutoza wa Arsenal, Arsene Wenger ashobora kuva muri iyi kipe hatangajwe abatoza bashobora kumusimbura barimo Massimiliano Allegri utoza Juventus mu (...)

Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya
Rayon Sports yatsinze, APR FC iranganya

Zanaco FC 0-0 APR FC, Al Wau Salaam 0-4 Rayon Sports Taliki 18-02-2017: APR FC-Zanaco FC (Amahoro-15h30) Taliki 19-02-2017: Rayon -Al Wau Salaam (Amahoro-15h30) Ikipe ya Rayon Sports yitwaye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.