Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

WEF Africa: Iterambere rya Afurika rishingiye ku rubyiruko - Jeannette Kagame   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame asanga iterambere n’ikizere cy’ahazaza bya Afurika bishingiye ku bushobozi bw’urubyiruko mu guhanga udushya.

Jeannette Kagame yabivugiye mu ihuriro ry’urubyiruko ryabaye mu ntangiriro z’inama mpuzamahanga ku bukungu (World Economic Forum on Africa/WEF Africa), aho abasaga 300 biganjemo urubyiruko , ba rwiyemezamirimo, abagira neza, impuguke n’abandi bayobozi bigaga ku mahirwe y’ishoramari muri Afurika.

Jeannette Kagame yagize ati” Afurika izi neza ko isoko y’ubukungu n’iterambere byayo ari abagore n’abagabo bayituye. Ibyo bishingiye kandi ku bwenge bw’urubyiruko bufite ubushobozi bwo guhanga udushya.”

JPEG - 92.9 kb
Abayobozi batandukanye bunguranye ibitekerezo ku ishoramari muri Afurika

Umufasha w’umukuru w’igihugu yasobanuye ko kimwe mu byazana impinduka ku mugabane wa Afurika ari uburezi bufite ireme. Yasabye abitabiriye iyo nama kuhavana ubushobozi bwo guhindura byinshi iwabo.

Abandi bitabiriye inama batanze ibiganiro barimo n’umuyobozi w’ikigo Atlas Mara, Ashish Thakkar bagarutse ku kibazo cy’ubushomeri, basaba ko inzego zose zifatanya mu kukibonera umuri urambye.

Ati” Nk’abikorera dukwiye gufata iya mbere mu guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko, tugaha amahirwe abagerageza kwihangira imirimo.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bagore muri Afurika, Diane Ofonwa yagaragaje ko nta kizagerwaho mu gihe cyose Abanyafurika bamwe batera imbere, abandi barimo abagore bagasigara inyuma.

Ati” Afurika iri gutera imbere ariko si buri munyafurika ushobora kwigobotora ubukene. Nta cyo twaba dukora igihe cyose hari abo dusiga inyuma.”

Ofonwa yasabye ko abafite ibikorwa bito n’ibiciriritse bakwitabwaho cyane ndetse n’iterambere rikagezwa mu cyaro ahari benshi basigaye inyuma.

Inama ya WEF Africa yahurije abasaga 1200 muri Afurika iriga ku iterambere ry’umugabane, imibereho myiza y’abawutuye ndetse no ku mbogamizi ziriho muri iki gihe zirimo n’ubushomeri.

 

Comments

 
 
 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.