Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Uzatwitambika atubuza umutekano ntibizamugwa neza –Perezida Kagame   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 March 2016

 
 

Perezida Kagame yasabye abaturage ba Rubavu kwicungira umutekano, bagakumira uwo ari we wese ushaka kuvutsa u Rwanda amahoro rufite.

Mu ijambo yagejeje ku baturage b’akarere ka Rubavu bari bateraniye mu murenge wa Mudende kuri uyu wa Gatanu ku ya 25 Werurwe, Perezida Kagame yavuze ko iyo abaturage bicungiye umutekano ntawe ushobora kubameneramo.

Ati” Turacyabafite abashaka guhungabanya umutekano wacu. Mwebwe mujye mugira uruhare rwanyu rwo kuwiha no kuwuhaana, ibindi mubirekere n’izindi nzego, zizajya zishyiraho akazo, umutekano wo ntabwo uruhanyije iyo ushingiye mu baturage nk’uko muwufite.

Umukuru w’igihugu yongeyeho ko u Rwanda rwasize inyuma ibihe by’umutekano muke kandi ko mu gihe kizaza uwagerageza guhungabanya ibihugu bitamugwa amahoro.

Ati” Ibihe by’umutekano muke turagendatubisiga inyuma, aho tujya uwatwitambika imbere atubuza umutekano ntabwo bizamugwa neza.”

Abayobozi banyereza ibyagenewe abaturage bagomba guhanwa

Yagarutse ku mikorere mibi ya bamwe mu bayobozi, muri gahunda zitandukanye nka VUP na Girinka, aho abayobozi bamwe bagiye banyereza ibyagenewe abaturage bakabigira ibyabo bwite.

Yagize ati" Abantu badindiza amajyambere y’abaturage ntabwo bazihanganirwa, nta mpamvu ibya rusange byagirwa iby’umuntu umwe gusa abandi bakaviramo aho."

Perezida Kagame yongeye gukebura abaturage batitabira ubwisungane mu kwivuza, ndetse n’imiryango irebera abana ntibagane ishuri ahubwo bagahinduka inzererezi.

 

Comments

 
 
 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.