Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

USA n’u Rwanda byaganiriye ku bibazo biri muri Sudani y’Epfo   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Umujenerali mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe ushinzwe ingabo z’icyo gihugu mu ihembe rya Afurika (Combined Joint Task Force-Horn of Africa, CJTF-HOA) yaganiriye n’u Rwanda ku mvururu zimaze iminsi muri Sudani y’Epfo.

Maj. Gen. Kurt Sonntag ku wa Kane yaganiriye n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba bemeranya ko ibibazo biri muri Sudani y’Epfo bitakemurwa n’ingufu za gisirikare gusa.

Lt Col Ngendahimana umuvugizi wa RDF yabwiye itangazamakuru ati “Icyo bavuzeho ni uko tugomba gukomeza gukurikiranira hafi ibikorerwa muri Sudani y’Epfo, ariko igikuru ni uko Abanyasudani y’epfo ubwabo babona ibisubizo bya Politiki ku bibazo bihari, ariko n’akarere kabafashijemo bibaye ngombwa. Ntabwo ikibazo cyo muri Sudani y’Epfo ari ikigomba gukemurwa n’intwaro gusa.”

JPEG - 160.6 kb
Abayobozi b’ingabo z’u Rwanda na USA nyuma y’ibiganiro

Kuva muri 2013, Sudani y’Epfo iri mu kangaratete yatewe n’amakimbirane hagati ya Perezida Salva Kiir na Visi-Perezida Riek Machar.

Perezida Kiir yirukanye Riek Machar amushinja ubugambanyi, havuka intambara. Mu 2015 impande zombi zagerageje gushyira umukono ku masezerano y’amahoro ariko muri Nyakanga uyu mwaka imirwani irubura ihirana ababarirwa mu Magana.
Ubu Riek Machar yasimbujwe undi, ndetse intambara ishobora kongera kuvuka.

Maj. Gen. Sonntag na Gen.Nyamvumba kandi baganiriye ku bufatanye bw’ingabo za USA n’iz’u Rwanda n’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Kurt yavuze ko hakenewe ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano byibasiye bimwe mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse ashimira ingabo z’u Rwanda umuhate zishyira mu kubungabunga amahoro.

Ati”USA yishimira cyane uburyo ingabo z’u Rwanda zibungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.”

Bimwe mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba byibasiwe n’imvururu birimo u Burundi na Sudani y’Epfo.

U Rwanda ruri mu bihugu bitandatu bifite ingabo zibungabunga amahoro ku Isi nyinshi, abasirikare b’u Rwanda basaga 6000 bari mu butumwa bwa Loni hirya no hino muri Afurika, nko muri Centrafrique, Mali, Sudani na Sudani y’Epfo.

 

Comments

 
 
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yavuze ko umunyamakuru u Rwanda rwifuza ari uhagarara ku kuri kw’igihugu akanaharanira ahazaza heza hacyo. Ibi yabitangaje mu muhango wo kwibuka (...)

 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.