Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

USA-California: Perezida Kagame azayobora Umunsi wahariwe Umuco Nyarwanda   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe mu mujyi wa San Farancisco muri Leta ya California, USA, aho azaba ari umushyitsi w’icyubahiro mu gikorwa cy’Umunsi wahariwe Umuco Nyarwanda ‘Rwanda Cultural Day’ giteganyijwe ku ya 24 Nzeli 2016.

Icyo gikorwa cyahawe insanganyamatsiko igira iti ‘2016 Rwanda Culture Day; A heritage of dignity’ (Umunsi w’Umuco Nyarwanda 2016; Umurage w’Agaciro), kizahuriza hamwe abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umukuru w’igihugu baganire ku muco ubahuza.

Abateguye Rwanda Culture Day bavuga ko iki gikorwa cyateguwe hagamijwe kwishimira umuco umwe rukumbi w’Abanyarwanda n’akamaro kawo mu guhindura igihugu icyitegererezo cy’iterambere ryihuse muri Afurika.

Bazaganira ku ndangagaciro zihuza Abanyarwanda bose no kwihangira ibisubizo by’ibibazo igihugu gifite bashingiye ku muco, dore ko wahindutse inkingi ya mwamba mu gukemura imbogamizi zari zarashegeshe u Rwanda.

Umuco wafashije gutanga ubutabera no kunga Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 binyuze mu Nkiko Gacaca, kurwanya ubukene n’imirire mibi hakoreshejwe gahunda za VUP , Girinka, Ubudehe…

2016 Rwanda Culture Day izaba igizwe n’imikino, amamurika n’inama byose byerekana umuco nyarwanda, yateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ku bufatanye na Leta.

Iki gikorwa gikurikiye ibindi bikorwa bya Rwanda Day bihuza abanyarwanda baba mu mahanga na Perezida Kagame.

Kuva muri 2011 Rwanda Day yagiye ihuriza Abanyarwanda muri USA, Canada, u Buholandi, u Bufaransa…

Ku nshuro ya Karindwi, Rwanda Day yahurije ababarirwa mu 4000 mu mujyi wa Amsterdam mu Buholandi mu Kwakira 2015.

 

Comments

 
 
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Perezida Kagame  na Kabila  barahurira mu mujyi wa Rubavu
Perezida Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yahuye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.