Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

U Rwanda rwamaganiye kure abarushinja ivangura ku Basigajwe Inyuma n’Amateka   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Leta y’u Rwanda yamaganiye ibivugwa n’impuguke za Loni ziyishinja kwirukana Abasigajwe Inyuma n’Amateka mu ndaro zabo no kubaheeza muri gahunda z’iterambere.

Ni nyuma y’uko mu cyumweru gishize Komite y’ impuguke z’Umuryango w’Abibumbye isuzumye niba u Rwanda rugendera ku Masezerano Mpuzamahanga yo kuvanaho Ivangura aho riva rikagera.

Umwe muri izo mpuguke, Afiwa-Kindena, yavuze ko Abasigajwe inyuma n’Amateka bo mu Rwanda babayeho mu bukene kandi ko bahezwa muri gahunda z’uburezi, imiturire, ubuvuzi no guhabwa akazi.

Yongeyeho ko benshi babayeho basabiriza nyuma yo kwimurwa mu mashyamba bari batuyemo, kandi ko u Rwanda nirutagira icyo rukora abasigajwe inyuma n’amateka bashobora kuzimangatana burundu.

Ambasaderi Francois Xavier Ngarambe, uhagarariye u Rwanda mu biro by’Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango mpuzamahanga i Geneve mu Busuwisi, yanyomoje izo mpuguke azibwira ko mu Rwanda nta vangura na rimwe riharangwa.

Ati” Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, guverinoma yateje imbere buri Munyarwanda wese itavanguye aho twese tureshya imbere y’amategeko kandi tugahabwa uburenganzira bungana.”

JPEG - 48.8 kb
U Rwanda rusanga ibyo izi mpuguke zivuga atari byo

Yongeye ati” Leta ntiyigeze itonesha itsinda rimwe ry’Abanyarwanda kurusha ayandi. U Rwanda rwiyemeje kudasubira na rimwe muri politiki ishingiye ku irondakarere, ivanguraruhu, ivanguramoko cyangwa ipyinagaza.”

Ambasaderi Ngarambe yasobanuye ko abasigajwe inyuma n’amateka batishoboye bahabwa ubwisungane mu kwivuza, bakubakirwa inzu.

Abasigajwe inyuma n’Amateka bimuwe mu mashyamba yagenewe kuba parike z’igihugu, nka Gishwati mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije. Bahawe isambu n’inzu zo guturamo ahandi ndetse benshi muri bo banahabwa inka muri gahunda ya Girinka Munyarwanda, aho zatangiye no kororoka no kubungukira.

Mu gihe mu myaka yashize Abasigajwe inyuma n’Amateka banenwaga aho anyuze agahabwa inkwenene, kuri ubu bahawe agaciro nk’abandi Banyarwanda ndetse nabo ubwabo biyerekana nk’abashoboye kwiteza imbere.

 

Comments

 
 
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Perezida Kagame  na Kabila  barahurira mu mujyi wa Rubavu
Perezida Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yahuye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.