Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

U Rwanda na Tanzania bigiye kwiga ku gukoresha indangamuntu mu kwambuka imipaka   

  Yanditswe na IYAREMYE YVES
 4 May

 
 

Abahagarariye Minisiteri z’ububanyi n’amahanga mu Rwanda na Tanzaniya basoje inama ya 14, aho baganiraga ku butwererane n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, hakaba hagaragajwe ko kuba hatarashyiraho uburyo bwo gukoresha indangamuntu nk’urwandiko rw’inzira ku bajya mu bihuhu byombi bikiri imbogamizi.

Mu ngingo 10 zizweho muri iyi nama harimo kubungabunga umutekano hagati y’ibihugu byombi, guteza imbere ibikorwa remezo, ubuhinzi, uburezi, ubucuruzi bwambukiranya imipaka, itumanaho, ubukerarugendo no kubungabunga ibidukikije.

Harimo kandi ubufatanye mu by’ubuvuzi no guteza imbere imiyoborere myiza y’abaturage, harushwaho kongera imishinga yatuma buri muturage ubarizwa muri ibi bihugu agira inyungu, n’ibihugu byombi bikazamurana muri rusange.

JPEG - 259.9 kb
Intumwa z’ibihugu byombi zishimiye ko umubano uhagaze neza (Foto Iyaremye Y)

Ambasaderi Jeanine Kambanda, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yavuze ko ibiganiro byagenze neza, gusa ko hakiri imbogamizi ku bijyanye n’uko abaturage b’ibihugu byombi bataremererwa kujya bambukira ku ndangamuntu.

Yagize ati:“Umwanzuro w’uko abaturage b’ibihugu byombi bajya bambukira ku ndangamuntu nkuko bigenda Uganda na Kenya ho ntabwo birabasha koroha, ariko twashizeho itsinda rigiye kwigira hamwe icyatworohera twese. Ntitwakwirengagiza ko inyungu ari nyinshi kuri twese abaturage baramutse bakoresha indangamuntu mu kwambuka.”

Ambasaderi Ramadhan Muombwa Mwinyi, Umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Tanzaniya, avuga ko guhura nk’ibihugu byombi bifite byinshi bihuruyeho ari iby’agaciro kuko inyungu atari iy’igihugu kimwe ahubwo ari iya byombi.

Yagize ati:“U Rwanda ni igihugu gifite byinshi byateye imbere Tanzaniya yakwigiraho, turareba uburyo abaturage bacu barushaho guhahirana no kubana neza, twiga uburyo ibintu byose byakorwa mu mucyo kandi neza.

Ku kibazo cy’indangamuntu imwe inzego zibishinzwe ziziga neza uyu mushinga kandi turabona bizashoboka kuko tubanye neza.”

Ambasaderi Kambada avuga kandi ko imwe mu myanzuro ijyanye no guteza imbere ubucuruzi itihutishijwe, aho bemeje ko yashyirwa mu bikorwa vuba, ndetse banemeza ko bagiye kujya bahura buri mezi atatu bakarebera hamwe ibyo bizeho aho bigeze bishyirwa mu bikorwa.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Perezida Kagame  na Kabila  barahurira mu mujyi wa Rubavu
Perezida Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yahuye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame (...)

Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda
Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda

Inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU yateraniye i Kigali mu Rwanda kuva ku ya 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016. Uyu muryango, uhuza ibihugu bya Afurika, abakuru babyo na za (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.