Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

U Rwanda na Isiraheli byiyemeje gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 July 2016

 
 

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, biyemeje gufatanya urugamba rutoroshye rwo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuri uyu wa 6 Nyakanga 2016.

Nyuma yo guhagarikira isinywa ry’amasezerano atandukanye y’ubufatanye hagati y’ibihugu byabo, Netanyahu na Perezida Kagame, mu kiganiro n’itangazamakuru, bahurije ku kuba ibihugu byombi byaranyuze mu mateka mabi ya Jenoside, kandi bikaba bigomba kurwanya byivuye inyuma abagifite umugambi wo kongera kuyabisubizamo.

JPEG - 97.1 kb
Netanyahu na Kagame baganira n’itangazamakuru

Minisitiri w’Intebe, Netanyahu, yavuze ko u Rwanda na Isiraheli byashoboye kwigobotora amateka mabi byanyuzemo , none kuri ubu bikaba binahuje amateka y’iterambere.

Ati” U Rwanda na Isiraheli bisangiye amateka mabi, ariko ntiyaduheranye, ubu ibihugu byombi bisangiye amateka y’intsinzi.”

JPEG - 117.1 kb
Ba ambasaderi b’ibihugu byombi bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye

Netanyahu yavuze ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ari urugamba rutararangira.

Ati” Ni urugamba turimo. Tugomba gushyira ingufu mu guhagarika gahunda y’ababiba urwango. Tugomba kumenya ko ntawe uzaza kudukiza nitutirwanaho. “

Yongeyeho ati” Jenoside yakorewe Abatutsi n’iyakorewe Abayahudi byatwigishije isomo ryo kumenya kwirinda.”

Perezida Kagame nawe yashimangiye ko ibihugu byombi bigomba kurwanya Jenoside byivuye inyuma.

Ati” Dukwiye gushyiraho ingamba zo guhangana na Jenoside nta gusubira inyuma. Mu gihe turi kwiyubaka, tugomba kwiyumvisha ko tutakwihanganira kongera kubona Jenoside ikorerwa Abatutsi cyangwa Abayahudi.”

Yakomeje agira ati” Dufite ubushobozi bwo gutuma Jenoside itongera kubaho mu bihugu byacu.”

U Rwanda na Isiraheli byashyize umukono ku masezerano atandukanye, arimo gukuriraho viza abafite pasiporo zo mu rwego rwa dipolomasi, ay’ubufatanye mu buhinzi no guhanga udushya.

Ibi bihugu kandi bifite ubufatanye mu ikoranabuhanga, igisirikare, uburezi, kurwanya iterabwoba n’izindi nzego.

 

Comments

 
 
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yavuze ko umunyamakuru u Rwanda rwifuza ari uhagarara ku kuri kw’igihugu akanaharanira ahazaza heza hacyo. Ibi yabitangaje mu muhango wo kwibuka (...)

 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.