Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Turukiya yafunguye Ambasade mu Rwanda   

  Yanditswe na Twagira Wilson
 May 2016

 
 

Turukiya yafunguye inyubako nshya ya ambasade yayo i Kigali, igikorwa cyahuriranye no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati yibihugu byombi kuri uyu wa 31 Gicurasi 2016.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda na Turukiya byiyemeje kuzamura umubano usanzwe ukomeye hagati yabyo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yavuze ko ashimishijwe no kuba abaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mbere w’icyo gihugu usuye u Rwanda.

JPEG - 163.2 kb
Ambasade ya Turukiya murwanda yafunguwe na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda na Turukiya

Muri ayo masezerano umubano w’ibihugu byombi uzibanda ku burezi , amahugurwa mu buvuzi n’inganda zirimo izikora imyenda.

Nyuma yo gusinya aya masezerano, no gufungura ambasade y’icyo gihugu mu Rwanda, minisitiri wa Turukiya yakomereje uruzinduko rwe muri Uganda aho ari mu bagize intumwa ziherekeje Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdoğan, ugiye gusura icyo gihugu.

Uruzinduko rwe ruzakomereza mu gihugu cya Somalia ahazafungurwa indi ambasade nshya.

Kugeza ubu igihugu cya Turukiya gifite ambasade mu bihugu 39 bya Afurika.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ,RDB, kivuga ko mu Rwanda hamaze kwiyandikisha ibigo 20 byo muri Turukiya bifite igishoro cya Miliyoni 400 z’amadorali.

Muri 2014, u Rwanda rwatumije muri Turukiya ibicuruzwa by’amafaranga asaga miliyoni 21 z’amadorali mu gihe Turukiya yatumije mu Rwanda iby’amafaranga asaga miliyoni 8, 5 z’amadorali.

Turukiya ni igihugu gifite ubuso bwa 783,562 km2 n’abaturage basaga miliyoni 74, giherereye mu gace kari hagati y’umugabane wa Aziya n’u Burayi.

 

Comments

  • karibu June 2016

    all i can say is wow!!! IYaba ibihugu byose byabanaga nk’u Rwanda na Turkey disi!!


 
 
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Perezida Kagame  na Kabila  barahurira mu mujyi wa Rubavu
Perezida Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yahuye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.