Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Tchad: Perezida Kagame yitabiriye irahira rya Idriss Deby   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere ku ya 8 Kanama 2016 yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida wa Tchad Idriss Deby.

Umukuru w’igihugu yageze mu murwa mukuru w’icyo gihugu, Ndjamena muri iki gitondo.
Idriss Deby Itno ararahirira manda ya gatanu. Mu ku ya 2 Ukuboza 1990 abifashijwemo n’u Bufaransa, yahiritse ku butegetsi Hissène Habré , aba perezida wa Repubulika ya Tchad ku ya 28 Gashyantare 1991.

Yatsinze amatora mu 1996, 2001, 2006, 2011 na 2016. Kuri ubu ni nawe perezida w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.

JPEG - 73.6 kb
Idriss Deby yakiriwe na Perezida Kagame ubwo aherutse mu Rwanda gutegura inama ya AU

Ejo hashize, abatavuga rumwe na Perezida Idriss biriwe mu myigaragambyo. Bamushinja kwiba amajwi no kuyoboza igitugu.

Abigaragambya batatanyijwe n’inzego z’umutekano, AFP ivuga ko umuntu umwe yahatakarije ubuzima n’undi akaba amerewe nabi cyane nyuma yo kuraswa isasu mu nda.

JPEG - 52.1 kb
Umutekano mu mujyi wa Ndjamena wakajijwe hirindwa imyigaragambyo mu gihe Perezida ari kurahira
 

Comments

 
 
 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.