2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida w’u Bushinwa yiteguye gukorana neza na Kagame muri manda yatorewe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-08 12:19:58

 
Share on:
 
Yasuwe:453
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yashimiye Perezida Paul Kagame ku bw’intsinzi yegukanye mu matora yo mu cyumweru gishize, amubwira ko bazafatanya mu rugendo rwo kurushaho gutsura umubano w’ibihugu byombi mu myaka irindwi iri imbere.

Mu butumwa Jinping yoherereje Kagame ku wa Kabiri, yamubwiye ko aha agaciro kanini umubano mwiza uri hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa.

Yagize ati “Nshishikazwa cyane n’umubano hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda kandi nshaka kongera ingufu tugafatanya kuzamura ubufatanye hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda tukagera kuri byinshi bifitiye inyungu ibihugu byombi n’abaturage babyo.

JPEG - 76.4 kb
Perezida Kagame na Jeannette Kagame bari kumwe na Xi Jinping na madamu we muri Werurwe 2017

Ku ya 17 Werurwe, Perezida Kagame ari kumwe na Jeannette Kagame bagiriye uruzinduko mu Bushinwa

Icyo gihe Perezida Xi Jinping yavuze ko uruzinduko rwa Perezida Kagame ari intambwe igaragara mu mubano w’ibihugu byombi, ashimangira ko azatanga igihugu cye kizagira uruhare mu kubaka agace kagenewe inganda k’Umujyi wa Kigali.

Yashimye uburyo u Rwanda rukomeje gutera imbere, yongeraho ko u Bushinwa bwifuza kubona n’ibindi bihugu bya Afurika biteye ikirenge mu cyarwo.

Yakomeje avuga ko u Bushinwa buzakomeza kwizera no kubanira u Rwanda, ibi bihugu bigafatanya mu guteza imbere imibereho y’abanyagihugu.

Perezida Kagame yashimye uburyo u Bushinwa bufasha u Rwanda mu iterambere binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo ibikorwa remezo; n’uburyo ubushinwa bushyira ingufu mu guteza imbere abaturage babwo ari nako bugendera ku ndangagaciro zo kubaha ibihugu bya Afurika.

Umukuru w’Igihugu yasabye u Bushinwa gukomeza gukorana n’u Rwanda cyane cyane mu guteza imbere inganda, atumira abanyenganda bo muri icyo gihugu kugana isoko ry’u Rwanda.

Ati “U Rwanda rukomeje korohereza abashoramari kuko ari ingenzi mu kuzamura inganda. Twifuza gufatanya birenzeho mu kuziteza imbere kandi ndasaba ibigo byo mu Bushinwa gushora imari mu rwego rw’inganda rw’u Rwanda.”

U Bushinwa bufitanye umubano ukomeye n’u Rwanda, ushingiye kuri politiki, ubucuruzi, uburezi n’iterambere ry’abanyagihugu.

Umubano wa dipolomasi y’u Rwanda n’u Bushinwa ugiye kumara imyaka 45 kuko watangiye tariki 12 Ugushyingo 1971. Hagati y’umwaka wa 2000 kugeza muri 2011, imishinga y’ubukungu 56 y’iki gihugu yakorewe mu Rwanda ndetse igira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

Muri iyi minsi kandi u Bushinwa burimo kubaka umuturirwa mu murenge wa Kimihurura Umujyi wa Kigali, uzakoreramo minisiteri esheshatu.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE