2017-07-21 15:15:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Paul Kagame yasangiye na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia (Amafoto)

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-04-28 06:54:55

 
Share on:
 
Yasuwe:522
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we, bazimaniye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Haileremariam Desalegn n’umufasha we ku mugoroba wo ku wa 27 Mata 2017.

Minisitiri Desalegn ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda, rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Mu birori byebereye muri Kigali Convention Center, Desalegn n’umufasha we bakirijwe imbyino gakondo zo mu Rwanda n’imbyino zo muri Ethiopia.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo yabahaye ikaze avuga ko uru uruzinduko rwa Desalegn ari ingenzi mu gutsura umubano kuko rukorerwamo byinshi birimo ibiganiro ku nzego ibihugu byombi byafatanyamo.

Ejo hashize, Minisitiri Desalegn n’umufasha we, Roma Tesfaye basuye ibikorwa by’iterambere mu ntara y’Uburasirazuba.

Tesfaye, yishimiye uko abagabo bo mu Rwanda bashyigikira iterambere ry’abagore, avuga ko ari umuco mwiza yifuza ko wagera no muri Ethiopia.

Yashimiye cyane abagabo ati “Iyi gahunda mbonye hano najye nzayijyana iwacu, nabonye iyi gahunda ari nziza cyane kandi natwe yadufasha.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu barasura intara y’Amajyaruguru bakanafungura Ambasade ya Ethiopia mu Rwanda.


Amafoto: Village Urugwiro

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE