2017-07-27 14:29:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Perezida Paul Kagame mu ruzinduko muri Gabon

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-10-28 11:11:09

 
Share on:
 
Yasuwe:2
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yageze i Libreville muri Repubulika ya Gabon mu ruzinduko rw’akazi kuri uyu wa 28 Ukwakira 2016.

Umukuru w’igihugu ageze muri Gabon avuye muri Congo Brazzaville aho yagiye n’ubundi avuye muri Mozambique.

JPEG - 129.6 kb
Perezida wa Gabon, Ali Bongo yakira Perezida KAgame ku kibuga cy’indege

Mu butumwa Perezida wa Gabon Ali Bongo Ondimba yanyujije kuri Twitter, yavuze ko yishimiye cyane kwakira Perezida Kagame mu gihugu cye.

Yagize ati “Nakiranye umunezero inshuti akaba n’umuvandimwe wanjye, Paul Kagame, waje mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri.”

Yongeyeho ko we na Perezida Kagame baraganira ku mubano w’ibihugu byombi cyane cyane ku bijyanye n’ubukungu, ikoranabuhanga n’ibidukikije.

U Rwanda na Gabona bisanganwe umubano mwiza ku buryo ku wa 18 Nyakanga 2016, byatangije gahunda yiswe “One Africa Network” igamije gutuma abaturage b’ibihugu byombi bahamagarana ku biciro bingana.

Muri Gicurasi 2016, Ali Bongo nawe yagiriye uruzinduko mu Rwanda aho yari yitabiriye inama y’Ubukungu, WEF Africa.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE