Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Perezida Kagame yashimiye Magufuli byimazeyo   

  Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE
 May 2016

 
 

Perezida Paul Kagame yashimiye John Pombe Magufuli ku mpinduka yakoze muri Tanzaniamu gihe gito amaze akiyoboye no kuba yarahisemo kunoza umubano n’u Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Gicurasi 2016, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko yishimiye cyane uburyo u Rwanda na Tanzania bisigaye bibanye neza ndetse asobanura ko byose bishingiye ku mahitamo ya Perezida Magufuli.

Ati "Magufuli yakoze impinduka zatumye umubano hagati ya Tanzania n’u Rwanda wiyongera, aho wateshwaga agaciro mu myaka yashize. Tanzania n’u Rwanda ni abaturanyi kandi babanye neza muri iki gihe kubera impamvu zumvikana."

JPEG - 31.9 kb
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Gicurasi 2016

Yongeyeho ko Magufuli yakuyeho burundu agatotsi kari karaje mu mubano hagati y’ibihugu byombi ku buyobozi bwa Jakaya Kikwete.

Ati "Ubu dushobora kwirengagiza ibibazo byabaye bitakagombye kuba byarabaye. Ubu ndashimira Perezida Magufuli Umuyobozi wa Tanzania ku bw’ibindi bikorwa akomeje gutunganya mu gihugu cye, uruhare akomeje kugira mu karere, no kuba yarahisemo kunoza umubano hagati y’u Rwanda na Tanzania.”

Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda na Tanzania byiyemeje gukorera hamwe imishinga y’iterambere itandukanye irimo ikiraro we na Magufuli baherutse gufungura i Rusumo.

Yagize ati”Tuzakomeza gukorera hamwe ibintu byinshi. Hamwe na we twabashije kubona ishoramari mu bikorwa remezo, twajyanye gufunngura ikiraro cy’ingenzi cyane gihuza imipaka y’Uburasirazuba na Dares salam. Ndetse n’uko u Rwanda rwagikoresha mu nzira nziza n’umubano hagati ya Kigali na Dar Es Salaam.”

Ku wa 6 Mata 2016 Perezida Kagame na Magufuli wa Tanzania, bafunguye ku mugaragaro ikiraro cya Rusumo n’ibiro bikoreramo abashinzwe za gasutamo n’abinjira n’abasohoka ku mpande z’ibihugu byombi, igikorwa cyafashwe nk’amateka akomeye hagati y’ubuhahirane bw’ibihugu byombi.

Ubwo Perezida Magufuli aherutse mu Rwanda mu Kwibuka ku nshuro ya 22, yashimangiye ko Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya ari abavandimwe ndetse yizeza ko nta kibazo gishobora kuvuka hagati y’ibihugu byombi.

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere Magufuli yasuye kuva yajya ku buyobozi mu mpera za 2015.

JPEG - 200.4 kb
Perezida Kagame yagabiye Magufuli inka eshanu
 

Comments

 
 
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yavuze ko umunyamakuru u Rwanda rwifuza ari uhagarara ku kuri kw’igihugu akanaharanira ahazaza heza hacyo. Ibi yabitangaje mu muhango wo kwibuka (...)

 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.