2017-12-11 14:03:29 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ibikorwa by’ukwiyamamaza kwa Paul Kagame muri Burera na Gakenke

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-31 08:23:47

 
Share on:
 
Yasuwe:270
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ku munsi wa 17 w’ibikorwa byo kwiyamamariza amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku ya 4 Kanama, umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka bifatanyije, Paul Kagame ariyamamaza mu turere twa Gakenke na Burera mu ntara y’Amajyaruguru.

JPEG - 101.6 kb
Abaturage babarirwa mu bihumbi ijana, bazindukiye mu kagari ka Ndago mu mudugudu wa Kiyambo mu murenge wa Rusarambuye ho mu karere ka Burera mu gitondo cyo kuri uyu wa 31 Nyakanga, aho biteguye kwakirana ubwuzu Paul Kagame
JPEG - 155.7 kb
Umuyobozi w’Ikirenga wa FPR Inkotanyi aratangirira kwiyamamaza mu karere ka Burera, nyuma aze gukomereza muri Gakenke

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney, wari uyoboye igikorwa cyo kwamamaza i Burera yavuze ko no mu 2003 abaturage bo muri ako gace bamutoye 100% kubera impamvu nyinshi izirmo umutekano ndetse n’ibitaro byo ku rwego mpuzamahanga bya Butaro.

Yongeyeho ko Paul Kagame banamukesha kuzamura uburezi kuko mu gihe gito yabahaye amashuri 43 mu gihe mbere muri ako gace kanganaga na komini zirindwi harimo ishuri rimwe gusa naryo ry’abapadiri.

Yakomeje agira ati "Urugomero rwa Ntaruka rwacaniraga abandi ruva Burera, ubu bavuye kuri 0% bageze 24% by’abafite amashanyarazi."

Gatabazi yabwiye Paul Kagame kandi ko ubu amazi meza yageze kuri 83% by’banya Burera kandi bakaba bahinga neza bakeza.

Umukandida Paul Kagame yabwiye abaturage ko habanje igihe kitari cyiza cyo kubohora igihugu, ingabo yari ayoboye zikarwana kandi zigatsinda, none ubu hakaba hagezweho icyo kubaka gushingiye ku bufatanye.

Yagize ati “ Muri Burera, no mu tundi duce, twarahabaye, twaraharwaniye, twarahatsindiye; ubu turi kuhubaka turashaka gutera imbere, byose birashoboka; byarashobotse; bizashoboka kubera mwebwe, kubera ubufatanye. Twese dufatanyije, nta mpamvu Burera cyangwa u Rwanda, tutazatera mbere.”

Yabijeje kubagezaho imihanda izira umukungugu , bakubakirwa amashuri, kandi bakagira umutekano usesuye.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE