Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Numvise ubusabe bw’Abanyarwanda, nima amatwi abo hanze - Perezida Kagame   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Perezida Kagame yabwiye abitabiriye inama ya WEF Africa mu guhitamo kwiyamamariza manda ya gatatu yagendeye ku busabe bw’Abanyarwanda, akirengagiza ibyo ibihugu bimwe by’amahanga byamubwiraga.

Mu kiganiro ku bufatanye mu iterambere ry’umugabane wa Afurika Perezida Kagame yatanze ari kumwe n’umuherwe Howard Buffet na Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, hagarutswe ku Rwanda nk’icyitegererezo cy’iterambere ku bindi bihugu bya Afurika.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwavuye kure rubikesheje ubufatanye hagati y’abayobozi n’abaturage, bose bahuje umugambi wo kubaka ahazaza heza h’igihugu.

Ati” Twahereye ku busa, twese turafatanya, abaturage n’abayobozi, dushyira imbaraga hamwe, twahereye ku byo dushaka kugeraho, tunashingira ku kuba dushakira igihugu cyacu ahazaza heza, twari tuzi neza ko twabuze ahashize hacu, ariko dufite intego yo gukoresha neza ahazaza.”

JPEG - 57.1 kb
Perezida Kagame, Howard Buffet na Tony Blair mu kiganiro ku bufatanye mu iterambere rya Afurika

Umukuru w’igihugu yagize icyo avuga ku mfashanyo z’amahanga, avuga ko ubufatanye ubwo ari bwo bwose bugomba gushingira ku bwubahane. Yagaragaje ko u Rwanda rukeneye kuba umufatanyabikorwa mu nkunga rugenerwa aho kwitwa umugenerwabikorwa.

Ati” Ubufatanye bugomba kugendera ku kubahana aho kugira ngo inkunga isimbure amahitamo y’abaturage. Inkunga itugirira akamaro kanini ariko dushaka kuba abafatanyabikorwa mu kuyikoresha no kugirango itugeze ku musaruro twifuza.”

Perezida Kagame yasobanuye ko yisanze agomba gufata umwanzuro wo kwiyamamariza manda ya gatatu, aho Abanyarwanda bamusabaga kwiyamamaza ariko bimwe mu bihugu bikomeye byo bikabimubuza.

Ati” Nisanze ngomba gufata umwanzuro nshingiye ku byo abaturage b’iki gihugu bashaka cyangwa ibyo abo hanze bashaka […]Ese igihe nyacyo ni ikihe? Igihe nyacyo ntabwo cyagenwa n’abo hanze. Kigomba kugenwa n’Abanyarwanda.”

Ibi byashimangiwe na Howard Buffet avuga ko abafite ikibazo ko u Rwanda rwahinduye itegeko nshinga bababazwa n’ubusa kuko no mu bindi bihugu habaho impinduka.

Buffet yasabye amahanga kutivanga mu bikorerwa Abanyarwanda kuko ari bo bazi ikibafitiye inyungu.

Ati” Ibihugu bigendera kuri demokarasi bigira impinduka nyinshi, n’icyanjye cyahinduye itegekonshinga inshuro 27. Ntabwo ari ahazaza hanjye cyangwa ahawe. Ni ahazaza h’u Rwandan’Abanyarwanda. Ni ngombwa ko bifatira icyemezo kibabereye.”

Umuherwe Buffet yongeyeho ko ashyigikiye ko Perezida Kagame yiyamamariza indi manda, cyane ko iyo aba atabishyigikiye atari kwirirwa agira imishinga akorera mu Rwanda.

 

Comments

 
 
 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.