Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Ndamutse nashatse gutera u Burundi sinakoresha impunzi –Minisitiri Mushikiwabo   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 10 June

 
 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo ntiyemeranya n’Impuguke za Loni ziherutse kuvuga ko u Rwanda rutoranya impunzi zo guhirika ubutegetsi mu Burundi, akemeza ko aramutse ari we ku giti cye atakoresha impunzi hari igisirikare.

Mu kiganiro Upfront n’umunyamakuru wa televiziyo Aljazeera, Minisitiri Mushikiwabo yagarutse kuri bimwe na bimwe amahanga ashinja u Rwanda kandi bidafite ishingiro.

Avuga ku kuba u Rwanda rushinjwa kwihisha inyuma y’imvururu ziri mu Burundi, Mushikiwabo yavuze ko byose byakomotse ku mahitamo mabi ya Perezida Nkurunziza, none akaba yarongeye guhitamo nabi aharabika u Rwanda kandi rucumbikiye abaturage be yateye kubaho mu buhunzi.

Ati” Iyo abantu bahisemo nabi bagomba kwirengera ingaruka.”

JPEG - 82.9 kb
U Rwanda ruhakana gutoza impunzi z’abarundi igisirikare

Yasobanuye ko u Rwanda nta nyungu n’imwe rwakura mu mvururu ziri mu Burundi, ndetse anumvikanisha ko igihugu kitahitamo gukoresha impunzi kandi gifite igisirikare.

Ati” Njye ndamutse nshaka guhirika ubutegetsi nakoresha ingabo zanjye. Sinajya gutoranya abana mu nkambi z’impunzi.”

Imvururu zatangiye mu Burundi kuva muri Mata 2015 ubwo perezida Nkurunziza yashakaga kwiyamamariza manda ya gatatu, akanayitsindira muri Nyakanga mu matora ataravuzweho rumwe.

Ababarirwa muri 500 bamaze guhitanwa n’imvururu n’ubwicanyi naho abandi basaga ibihumbi 250 000 bahungiye mu bihugu bituranye n’u Burundi birimo n’u Rwanda.

Leta y’u Burundi yakunze gushinja u Rwanda kugira uruhare mu mvururu za politiki ndetse Abanyarwanda benshi barirukanwa abandi barafungwa barimo na Jacques Bihozagara wahoze ari Minisitiri w’u Rwanda waguye muri gereza.

U Rwanda ntirwahemye kugaragaza ko ibi birego bidafite ishingiro ahubwo ko bifite izingiro mu marangamutima n’inyungu za politiki.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Perezida Kagame  na Kabila  barahurira mu mujyi wa Rubavu
Perezida Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yahuye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame (...)

Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda
Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda

Inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU yateraniye i Kigali mu Rwanda kuva ku ya 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016. Uyu muryango, uhuza ibihugu bya Afurika, abakuru babyo na za (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.