Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Mozambique: Perezida Kagame yasobanuye imvano y’iterambere ry’u Rwanda   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 October 2016

 
 

Perezida Kagame yaganirije impuguke n’abashoramari bo muri Mozambique ababwira ibanga ryatumye u Rwanda rutera imbere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro cyabaye umukuru w’igihugu avuye kunamira intwari z’icyo gihugu, mu gitondo cyo kuri uyu wa 25 Ukwakira 2016, yababwiye ko u Rwanda na Mozambique bihuriye ku kwiyemeza kubaka ahazaza heza h’abaturage babyo.

Perezida Kagame yavuze ko nyuma y’akaga ka Jenoside benshi bumvaga ko bidashoboka ko igihugu cyakongera kubyutsa umutwe.

Ati ariko “ Twishatsemo ibisubizo none kuri ubu dukomeje gutera imbere, tuzi ko tutaragera aho dushaka kandi ko ibyo twagezeho bikwiye kubungabungwa.”

Yongeyeho ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwasanze bugomba kugendera ku byo Abanyarwanda bakeneye nubwo hari benshi batabyifuzaga barimo abaterankunga n’abanyemari b’ibikomerezwa.

Perezida yavuze ko igihugu cyatangiriye ku tuntu duto benshi babona ntacyo bizatanga.

Ati “None kuri ubu tumaze kubona n’ibirushijeho, abatubwiraga ngo twe kubaka cyangwa gushora imari nibo bari kuzuza imyanya bakoresha serivisi zacu.”

Yagize n’icyo avuga ku bwiyunge bw’abanyarwanda, asobanura ko bwagombaga gushingira ku gutanga ubutabera butabogamye n’ibiganiro.

Perezida Kagame kandi yemeza ko u Rwanda ruha rugari umuntu wese ushyira imbere ubumwe.

Ati kandi “Ni ngombwa ko Abanyarwanda bose bashyira imbere inyungu rusange n’amateka bahuriyeho. Bakibaza bati “Ese mbere ya byose turi Abanyarwanda? Cyangwa ikindi kintu?”

Yagarutse ku kuba abayobozi bagomba gukorera mu nyungu z’abaturage, bitaba ibyo bagahanwa. Ibyo bikajyana no kuba buri muturage agomba gukorana umurava kugira ngo impano z’amahanga zidakomeza gufata runini mu buzima bw’igihugu.

 

Comments

 
 
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yavuze ko umunyamakuru u Rwanda rwifuza ari uhagarara ku kuri kw’igihugu akanaharanira ahazaza heza hacyo. Ibi yabitangaje mu muhango wo kwibuka (...)

 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.