Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe yatangije iyubakwa ry’igorofa rizakoreramo minisiteri 6   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 March 2016

 
 

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Anastase Murekezi na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, Zhang Dejiang, kuri uyu wa 23 Werurwe bashyize ibuye ry’ifatizo ahazajya igorofa rinini rizakoreramo minisiteri esheshatu.

Iyo nyubako iherereye ku Kimuhurura mu mujyi wa Kigali, u Bushinwa bugiye kuyubakira u Rwanda, kubera umubano ukomeye ibihugu byombi bifitanye.

JPEG - 74.6 kb
Minisitiri Murekezi na Dejiang bashyira ibuye fatizo ahazubakwa iryo gorofa

Izatwara miliyoni 26, 5 z’amadorali, ikoreremo ibiro bya Minisitiri w’Intebe, izindi minisiteri na bimwe mu bigo bya Leta.

Zhang Dejiang, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho yaganiriye na ba perezida b’imitwe yombi igize inteko ishinga amategeko, agasura urwibutso rwa Gisozi ndetse akanakirwa na Perezida wa repubulika, Paul Kagame.

Ubwo yaganiraga na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, Dejiang yavuze ko umubano w’u Bushinwa n’u Rwanda ushingiye ku bwubahane n’ubufatanye.

JPEG - 79.9 kb
Inyubako izacumbikira minisiteri esheshatu

U Rwanda rusanzwe rufitanye umubano n’u Bushinwa ushingiye ku bucuruzi, ishoramari, ibikorwa remezo n’uburezi kandi ibihugu byombi byagaragaje ubushake wo kuwugira mwiza kurushaho.

 

Comments

 
 
 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.