Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Loni irasuzuma aho u Rwanda rugeze rurwanya ivangura   

  Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL
 April 2016

 
 

Komite y’Umuryango w’Abibumbye ku Ivanguraruhu n’Ivanguramoko (CERD) ku wa Kane yateraniye i Geneva mu Busuwisi mu nama igamije gusuzuma aho u Rwanda rugeze mu kurwanya ivangura rishingiye ku moko.

Umuryango w’Abibumbye kuva mu 1965 wamaganira kure ivangura iryo ari ryo ryose rikorerwa ikiremwa muntu.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 177 byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga agamije gukuraho ivangura iryo ari ryo ryose rishobora gutandukanya ikiremwa muntu.

Aya masezerano agenzurwa buri gihe n’akanama kagizwe n’inzobere 18 mpuzamahanga zigenga za Loni.

Iyi nama izamara iminsi yabereye i Palais Wilson mu Mujyi wa Geneva yitabiriwe n’itsinda ry’abahagarariye Leta y’u Rwanda n’andi mashami ya Loni n’imiryango itegamiye kuri Leta.

Ku rutonde rw’ibyasuzumwe harimo kureba uko hashyizweho ibihano bihana ingengabitekerezo ya Jenoside n’igisobanuro cyayo.

Kureba ikusanyamakuru, igenzacyaha no guhana ibyaha by’ubwicanyi bukorwa mu ivangura n’uko hakorwa amahugurwa ku bashyiraho ayo mategeko.

Harebwe kandi uko abasigajwe inyuma n’amateka barebwa n’itegeko ry’ubutaka ribafata, uko bagira uburenganzira ku buvuzi n’uburezi.

Ikindi kigirwa muri iyo nama ni uburyo abemewe nk’impunzi n’abataremerwa bagera ku burezi mu Rwanda bagera kuri serivisi zigenerwa abaturage basanzwe n’uko izo mpunzi zibona ku isoko ry’umurimo.

Biteganyijwe ko ibizava muri iyo nama bizatangazwa nyuma ku wa 13 Gicurasi hakurikireho gusuzuma ibindi bihugu byashyize umukono ku masezerano birimo Spain, Oman, Georgia, Azerbaijan na Namibia.

 

Comments

 
 
 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.