Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Kuyobora u Rwanda byanyigishije kudacika intege- Perezida Kagame   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 May 2016

 
 

Perezida Kagame yatangaje ko kuyobora u Rwanda byamwigishije gushikama akuzuza inshingano ze atitaye ku mbogamizi ahura nazo.

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abagize imiryango Young Global Leaders, Global Shapers na Schwab Foundation Social Entrepreneurs mu nama ya WEF Africa 2016, kuri uyu wa Gatanu ku ya 13 Gicurasi 2016.

Ati” Kuyobora igihugu nabyigiyemo gushikama ngakomera mu kuzuza inshingano ngomba gukora.”

JPEG - 152.8 kb
Perezida Kagame atanga ikiganiro muri nama ya WEF AFrica 2016

Perezida Kagame yongeye kugaruka ku kamaro ko ‘kwigira’ ku mugabane wa Afurika asaba ibihugu biyigize kwishyira hamwe bikigobotora icyuho cy’iterambere bimaranye imyaka myinshi.

Ati” Afurika duhora dutegerejweho gukora ibyo abandi barimo gukora nkaho twe nta byacu bwite twakwikorera. Hari byinshi tutavugaho rumwe ariko ikiduhuza ni ahazaza heza. Sinumva impavu kwishyira hamwe hari abo bikomerera, nta gikomeye kirimo.”

Ku bwa Perezida Kagame Afurika iracyazitiwe n’ikibazo cy’ihezwa ry’abagore mu iterambere. Yasabye ko buri wese aho ava akagera aharanira iterambere ry’igihugu n’umugabane we nta gutsikamira bagenzi be.

Ati”Tugomba gukora cyane twese, abakuru n’abato, tugafatanya kandi ntitube nkaho hari abari hejuru y’abandi.”

Inama ya WEF Africa Forum 2016 yibanze ku iterambere rya Afurika rishingiye ku ikoranabuhanga, ndetse n’izindi ngingo zirebana n’ubukungu bw’umugabane.

Muri iyo nama kandi hagarutswe ku bibazo bya Afurika birimo ubusumbane mu bukungu, ubukene no kwishingikiriza inkunga y’amahanga.

Perezida Kagame ariko asanga ibibazo bya Afurika bisa nk’iby’ahandi ku Isi, ku buryo ntawe ukwiye kubigenderaho nk’urwitwazo rwo gusigara inyuma.

Ati”Ibibazo byacu bisa n’iby’ahandi ku Isi. Ariko icyo tubura ni ukwiga, gushyira mu bikorwa amasomo twiga no gukora nk’ibisanzwe.”

Inama ya WEF Africa Forum irasozwa kuri uyu wa 13 Gicurasi 2016.

 

Comments

 
 
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka
U Rwanda rukeneye abanyamakuru baharanira ukuri –Minisitiri Kaboneka

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis yavuze ko umunyamakuru u Rwanda rwifuza ari uhagarara ku kuri kw’igihugu akanaharanira ahazaza heza hacyo. Ibi yabitangaje mu muhango wo kwibuka (...)

 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.