2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Paul Kagame yiyamamarije i Musanze, Nyabihu na Rubavu

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-26 07:00:56

 
Share on:
 
Yasuwe:446
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ariyamamariza mu turere twa Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, na Nyabihu na Rubavu mu Ntara y’u Burengerazuba kuri uyu wa 26 Nyakanga 2017.

I Musanze, Kagame ariyamamariza mu murenge wa Busogo, I Nyabihu mu Murenge wa Rambura, naho i Rubavu ni mu Murenge wa Mudende.

JPEG - 72.3 kb
Abasaga ibihumbi 150 baje kwamamaza umukandida Paul Kagame

Ma masaha y’igitondo, abaturage b’i Musanze bari bamaze kugera kuri sitade ya Busogo, bategereje umukandida Paul Kagame.

JPEG - 72.6 kb
Abaturage b’i Musanze bazindutse cyane, mu ma saa mbiri bari bamaze kuzura sitade ya Busogo

Guhera saa tatu n’igice, abahanzi Dream Boys, King james, Eric Sendeli ... batangiye kuririmbira imbaga y’abaturage ba Musanze bari i Busogo.

JPEG - 91.6 kb
Ab’i Rubavu nabo bazindutse berekeza mu murenge wa Mudende

Saa tanu, Abayobozi ba FPR, Umunyamabanga Mukuru, Francois Ngarambe na Christophe Bazivamo biteguye kwakira Paul Kagame

JPEG - 83.4 kb
Abateraniye kuri sitade ya Busogo barenga ibihumbi 200 hari n’abasanga bageze mu 300 000


Saa tanu n’iminota 50, Perezida Kagame ari kumwe n’umufasha we Jeannette ageze i Musanze yakiriwe n’amashyi y’urufaya.

Saa Sita, Nshimyumukiza Theobald, w’imyaka 29, ni impfubyi, ababyeyi be bishwe n’Abacengezi. Aratanga ubuhamya bw’ukuntu amahirwe yahawe urubyiruko yamufashije kwikorera agatera imbere.

Saa Sita na 20, Perezida Kagame abwiye abanyamusanze ko kuba baje ari benshi byerekana uburyo Abanyarwanda bashyize hamwe n’uko bakunda umuryango FPR Inkotanyi n’umukandida wawo Paul Kagame.

Yakomeje ati "maze rero duhereye kuri izo mbaraga n’ubushake, twebwe dukomeze inzira yacu yo kwiyubaka, y’amajyambere, yo kwiha umutekano, inzira yo kubana neza. Ibyo byose nibyo twifuza no muri ziriya mbaraga zose twubaka, nicyo dushaka. Kandi turi kumwe."

"Biriya by’itariki enye Kanama ni umugenzo, itariki iratinze. Mu gitondo kare twazindutse, bizajye kugera mu ma saa tanu cyangwa iki gihe twabirangije. Hanyuma rero nyuma yaho imyaka irindwi ikurikira, twubake amajyambere, rwubake andi mashuri, tuyagire meza, twubake amavuriro, tuyagire meza, duhe amashanyarazi abantu bose."

Saa Munani, Paul Kagame ageze i Rambura mu kerere ka Nyabihu aho indi mbaga y’abaturage babarirwa mu bihumbi 100 yari itegereje kumwakira.

JPEG - 77.7 kb
Perezida Kagame ageze i Nyabihu

Mu butumwa bwe, yababwiye ko ibyo bamaze kugeraho ari byinshi, ariko mu myaka irindwi iri imbere bikazarushaho.

Yabasabye kuzatora neza ku ya 4 Kanama 2017, kugira ngo bakomeze iterambere, abana bagire ubuzima bwiza, haboneke amazi meza n’ifunguro rihagije kandi bashobore gukoresha ubwenge bwabo, bahinge, borore nihaze ndetse banasagurire amasoko.

JPEG - 105.5 kb
Abaturage ba Nyabihu baje kwakira Paul Kagame bararenga 100 000
atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE