2017-07-23 11:30:24 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kagame yijeje abaturage b’i Nyamagabe impinduka zihuse mu buzima bwabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-16 09:12:38

 
Share on:
 
Yasuwe:479
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi n’amashyaka bifatanyije, Paul Kagame yiyamamarije mu turere twa Nyamagabe, Huye na Kamonyi kuri uyu wa Ku munsi wa Gatatu wo kwiyamamariza amatora y’umukuru w’igihugu.

Perezida Kagame yageze kuri Sitade ya Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe saa yine n’igice z’igitondo.

JPEG - 174 kb
Abaturage b’i Nyamagabe bakereye kwamamaza umukandida wa FPR, Paul Kagame

Mu butumwa bwatanzwe n’umutegarugori witwa Chantal Mukeshimana yavuze ko mbere yari mu bukene bukabije bwatumye agera aho gutoragura amase mu muhanda ariko nyuma akaza guhabwa amahugurwa yo guhinga kijyambere, ubu akaba yeza toni eshatu z’ibirayi.

Mukeshimana yashimiye ubuyobozi bwiza bwa Paul KAgame bwatumye kuei ubu
Chantal Mukeshimana watoraguraga amase mu muhanda, ubu yeza toni 3 z’ibirayi kubera amahugurwa yahawe ku buhinzi bw’umwuga

Paul Kagame yabwiye abaturage ba Nyamagabe, yavuze ko yishimiye kuza kuganira nabo, avuga ko benshi muri bo bari babayeho nabi, ariko kuri ubu hafi ya bose ubuzima bukaba bwarahindutse.

Yagize ati "Ubuzima kuri bamwe bwarihuse guhinduka, ariko no ku bandi, bwarahindutse. Umurimo dufite ni ukugira ngo he kugira numwe usigara inyuma, tugabanye ikinyuranyo kiri hagati y’aho ubuzima buhinduka byihuse n’abandi bukigenda buhoro."

Yabasabye gutora umukandida wa FPR kuko ari ibyo bizabaha kubaho neza mu mutekano, bikabahesha amafaranga, abana babo bakiga, ntibicwe n’indwara, abasaza bagasaza neza, inkumi n’abasore bakagira ubuzima buzira umuze, bakikorera bakiteza imbere kandi bagateza igihugu imbere.

Kandida Paul Kagame yakomeje agira ati "Iyo ushaka kubyumva neza usubiza inyuma amaso gato. Hari ibyo umuyobozi w’intara yatubwiye, ngo babitaga iki harya? Abatebo! Buriya uzi ikindi bivuze? Muzi umugani w’agatebo, ngo kayora ivu kandi uwigize ko nawe arariyora, ibyo aba Nyamagabe mwarabisezereye, Abanyarwanda bose barabisezereye, nta kuyora ivu! Ubu ni ukuyora amafaranga gusa."

Yagarutse ku byo u Rwanda ruzageraho naramuka atowe, avuga ko hazatsurwa imiturire, umuhanda uva i Nyamagabe ujya i Huye ugatunganywa vuba cyane.

Ati "Biri mu nzira turabyihutisha kugira ngo rero umuntu ave Nyamagabe bibe kunyerera gusa ugere i Huye ukomeze ugere no mu murwa mukuru w’igihugu cyacu. Ba Nyamagabe rero nk’uko bisanzwe umunsi muzitabira mukabigira igikorwa cyiza muzaba mwiteganyirije. Ni ugukora umurimo wanyu mufitemo inyungu neza. "

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE