2017-08-20 07:43:19 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Iyo FPR iri ku butegetsi ifata Abanyarwanda kimwe - Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-01 06:07:10

 
Share on:
 
Yasuwe:243
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, akaba na Chairman w’uyu muryango, yatangaje ko FPR, iri ku butegetsi, ifata Abanyarwanda kimwe, baba abari muri uyu muryango n’abari mu yandi mashyaka.

Kagame yabivugiye mu karere ka Gakenke aho yiyamamarizaga ejo hashize ku wa 31 Nyakanga 2017, hari hateraniye abantu barenga ibihumbi 120. Yavuze ko FPR ishyira imbere ubumwe no gufatanya n’ababa bafite politiki itandukanye n’iya FPR.

Ati “Igihugu cyacu ni icy’Abanyarwanda, Umunyarwanda uwo ari we wese, amahirwe afite angana n’ay’undi, waba uri uwa FPR, waba uri uw’andi mashyaka, RPF iyo iri mu butegetsi ifata Abanyarwanda bose kimwe."

Kagame yakomoje ku ho u Rwanda rwavuye, aho rugeze, n’aho rushaka kugera ati “N’iyo twiyamamaza, n’iyo turi mu bikorwa by’amatora, twe nta bwo tujya tubeshya, tuvuga ibintu uko tubizi, uko biri byo. Ibyakozwe byavuzwe, ni byo, nta gukabya, nta kubeshya.

JPEG - 173.3 kb
Paul Kagame, umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, yabwiye Abanyarwanda ko FPR itavangura, abari muri FPR n’abari mu yandi mashyaka bose bafatwa kimwe (Foto James R.)

Ibyasezeranyijwe ko ari ho tugana, ko ari byo biri imbere, twifuza gukora, na byo ni byo, nta gukabya, nta kubeshya. Nta bwo twaza hano ngo tubasabe ko mutora umukandida wa FPR, mutora FPR tubabeshya ibyo tuzabakorera tutazakora. Ntibishoboka, nta bwo twabasezeranya kugira ngo mutore FPR cyangwa se umukandida wa FPR hanyuma bye kuzakorwa.”

Kagame yasezeranyije abatuye akarere ka Gakenke kongera amashanyarazi, akava ku gipimo cya 20 bariho, akegera 100%. Yavuze ko iyo abantu bafite ubushake, bagakorera hamwe, bagahitamo ibyo bakora no kubikora neza nta kidashoboka, ati “Nta ntambara yadutera ubwoba.”

Kagame yavuze ko indi mpinduka na yo yazanywe na FPR muri Politiki, ari ukumvisha Abanyarwanda ko mu kwiteza imbere, ari bo ba mbere babifitemo uruhare, nta wundi uzabibakorera.

Yavuze ko nubwo abandi batera inkunga bakanunganira, abo biheraho ari Abanyarwanda ubwabo.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE