2017-07-28 06:05:39 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Isiraheli: Perezida Kagame yakiriwe n’abakuru b’igihugu abashimira umubano n’u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-07-10 08:33:16

 
Share on:
 
Yasuwe:471
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Perezida Kagame yakiriwe na Perezida wa Isiraheli, Reuven Rivlin ndetse na Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu kuri uyu wa 10 Nyakanga 2017.

Mu biganiro bagiranye ku ngoro y’umukuru w’igihugu mu mujyi wa Yeruzalemu, Perezida Kagame yashimiye Rivlin na Netanyahu kubera imbaraga bashyira mu gukomeza umubano wuje ubucuti hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Yakomeje agira ati “ Dushaka kongera imbaraga mu bufatanye na Isiraheli mu gukemura ibibazo duhuriyeho twembi. Isiraheli yakomeje guha agaciro gahunda n’intego zayo zo kurushaho kwiyegereza ibihugu bya Afurika.”

Perezida Kagame kandi yasuye ahitwa Grove of All Nations, aba Umukuru w’igihugu wa 97 uhateye igiti.

Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu nawe yagiriye uruzinduko mu Rwanda muri Nyakanga, umwaka ushize; naho Perezida Kagame yaherukaga muri Isiraheli muri 2013. Muri Werurwe, yabaye umukuru w’igihugu cya Afurika wa mbere utanze ikiganiro mu nteko rusange uharanira inyungu rusange za Isiraheli, AIPAC.

Icyo gihe yavuze ko u Rwanda ari inshuti idashidikanywaho ya Isiraheli, ndetse ashimangira ko icyo gihugu gifite uburenganzira n’ubushobozi bwo kubaho nk’ibindi bihugu.

Umubano w’u Rwanda na Isiraheli umaze igihe kirekire dore ko watangiye u Rwanda rukibona ubwigenge. Waje gusubikwa mu gihe cy’imyaka ikabakaba 20, ukaza gusubukurwa mu 1994.

Ambasade y’u Rwanda muri Isiraheli yafunguye imiryango muri 2015. Ibi bihugu bifitanye umubano ushingiye kuri politiki, dipolomasi, uburezi n’izindi nzego z’iterambere.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE