Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo ku wa Gatanu ku ya 8 Nyakanga 2016   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Kuwa Gatanu, tariki ya 8 Nyakanga 2016, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Yemereye kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ba Ofisiye 146 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

- Yasezereye mu kazi ba Ofisiye 5 bo mu Ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 24 Kamena 2016.

2. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho uko ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa n’amazi yo kuhira inka cyatewe n’ibura ry’imvura mu Turere tumwe na tumwe tw’Intara y’Iburasizuba giteye, ibyakozwe n’ibirimo gukorwa na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo bagoboke abaturage bababonera ibiribwa n’ibirimo gukorwa kugira ngo inka zibone amazi, isaba Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’izindi Nzego bafatanya gushaka ibisubizo byo gukemura ibyo bibazo mu buryo burambye, barushaho kunoza igenamigambi, guhuza ibikorwa no guhanahana amakuru.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’Inguzanyo n°5796- RW yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 17 Kamena 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Cumi Nenye n’Ibihumbi Magana Atanu z’Amadetesi (14.500.000DTS) agenewe umushinga wo gushyiraho Ibigo 2 by’Amashuri Makuru by’Indashyikirwa muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo- ACE II;

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°73/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rigena ububasha, inshingano, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira: - Iteka rya Minisitiri ryemerera kujya mu Kiruhuko cy’Izabukuru ba Su-Ofisiye Bakuru 225 bo mu Ngabo z’u Rwanda;

- Iteka rya Minisitiri risezerera ba Su-Ofisiye n’Abasirikare Bato 46 bo mu Ngabo z’u Rwanda kubera impamvu z’uburwayi;

- Iteka rya Minisitiri ryemeza irangira ry’Amasezerano kuri ba Su-Ofisiye n’Abasirikare Bato 353 bo mu Ngabo z’u Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje ko Bwana Guy NESTOR ITOUA wa Repubulika ya Congo ahagararira Igihugu cye mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi, ufite icyicaro i Kigali.

6. Mu bindi:

a. Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko umunsi ngarukamwaka wagenewe abasora uzizihizwa ku nshuro ya 14, ku itariki ya 22 Kanama 2016 i Kigali, ku nsanganyamatsiko igira iti, “Kwibwiriza gusora, inkingi yo kwigira.” Uwo munsi uzabanzirizwa n’ukwezi kwagenewe abasora kuzatangizwa na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi ku itariki ya 22 Nyakanga 2016, mu Karere ka Huye.

b. Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko:

- Ku itariki ya 16 Nyakanga 2016 mu Rwanda hazabera umukino w’amaguru wa gicuti uzahuza Ikipe y’Igihugu y’Abagore yo mu Rwanda n’iyo muri Tanzaniya. Kuri iyo tariki kandi u Rwanda ruzashyira umukono ku Masezerano y’Ubufatanye na Komite Olimpiki yihariye hagamijwe kureba uburyo abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe bajya bitabira amarushanwa mpuzamahanga.

- Kuva tariki ya 22 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2016, u Rwanda ruzakira amarushanwa Nyafurika ya Basketball mu rwego rw’urubyiruko rw’ingimbi rutarengeje imyaka 18. - Imikino ya Olympique na Paralympique izakinirwa i Rio de Janeiro, muri Brazil kuva tariki ya 5 kugeza ku ya 21 Kanama no kuva kuya 7 kugeza ku ya 18 Nzeri 2016.U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 16 baturutse mu mikino itandukanye.

c. Minisitiri w’Umutungo Kamere yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko ku itariki ya 26 kugeza ku ya 27 Nyakanga 2016, u Rwanda ruzakira Inama Mpuzamahanga iziga ku kubungabunga amashyamba ku Isi/Regional Bonn Challenge Summit.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri.

 

Comments

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Perezida Kagame  na Kabila  barahurira mu mujyi wa Rubavu
Perezida Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yahuye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame (...)

Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda
Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda

Inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU yateraniye i Kigali mu Rwanda kuva ku ya 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016. Uyu muryango, uhuza ibihugu bya Afurika, abakuru babyo na za (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.