Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27/04/2016   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 28 April

 
 

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatatu, tariki ya 27 Mata 2016, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.

Inama y’Abaminisitiri yihanganishije Imiryango y’Ababuze Ababo kubera ibiza byatewe n’imvura nyinshi kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2016, ishima abagize uruhare bose mu bikorwa byo gutabara abo byagizeho ingaruka.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 29 Werurwe 2016, imaze kuyikorera ubugororangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yegejejweho aho imyiteguro yo kwakira Inama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu bw’Ibihugu bya Afurika n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe igeze.

3. Inama y’Abaminisitiri yemeje Inyandiko ya Gahunda y’Ingengo y’Imari y’Igihe giciriritse (Budget Framework Paper) 2016/2017-2018/2019.

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba na gahunda y’ibikorwa byo kuvugurura Urwego rw’inganda zitunganya imyenda, impu n’ibizikomokaho.

5. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho Raporo ku ishyirwaho ry’Ibyiciro by’Ubudehe bigaragaza imibereho y’Abanyarwanda, irayemeza.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba zo gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu duce tw’icyaro.

7. Inama y’Abaminisitiri yemereye amasosiyete 34 mashya impushya zo gucukura mine na kariyeri mu Rwanda zasabwe mu kwezi k’Ukwakira n’Ugushyingo 2015.

8. Inama y’Abaminisitiri yemeje Politiki y’Ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu Burezi n’Ingamba zo kuyishyira mu bikorwa.

9. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imishinga y’Amategeko ikurikira:

- Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko Nº 37/2012 ryo ku wa 9/11/2012 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;

- Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo yashyiriweho umukono i Kigali, mu Rwanda, kuwa 06 Mata 2016, hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere (IDA), yerekeranye n’inguzanyo ingana na Miliyoni Mirongo Itandatu n’Umunani n’Ibihumbi Magana Cyenda z’Amadetesi (68.900.000 DTS), agenewe Umushinga w’Iterambere ry’Imijyi;

- Umushinga w’Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko Ngenga no 02/2010/OL ryo ku wa 09/06/2010 rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu;

- Umushinga w’Itegeko rigena imiterere, ifasi, ububasha n’imikorere bya Komite y’Abunzi;

- Umushinga w’Itegeko rishyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byacyo.

10.Inama y’Abaminisitiri yemeje Amateka akurikira:

- Iteka rya Perezida rishyiraho iminsi y’ikiruhuko rusange, ku minsi yari isanzweho hiyongeraho ku wa Mbere wa Pasika;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MWITABANGOMA Yvan, wari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ICT & Outreach (Joint service) mu Nteko Ishinga Amategeko, guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Dr. GASANA Michel, wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Indwara z’Igituntu n’Izindi ndwara zandura zifata imyanya y’Ubuhumekero/Tuberculosis and other Respiratory Communicable Diseases Division Manager mu Kigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Madamu Loyce K. BAMWINE, wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe ubushakashatsi n’ivugururwa ry’amategeko/Legal Research and Reform Division Manager muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko (RLRC), guhagarika akazi mu gihe kitazwi;

- Iteka rya Minisitiri w’Intebe risezerera burundu ku bushake bwe mu bakozi ba Leta Bwana Niyonsenga David, wari Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Guteza imbere Imijyi, Gutuza abantu no Guteza imbere imyubakire/Urbanization, Human Settlement & Housing Development Division Manager muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA).

11.Inama y’Abaminisitiri yemeje ko aba bakurikira bahagararira Ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

1. Bwana YOUSSEF IMANI, w’Ubwami bwa Morocco, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

2. Bwana MICHEL XAVIER BIANG, wa Repubulika ya Gabon, afite icyicaro i Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC).

3. Bwana NKWAME ASAMOAH TENKORANG, wa Repubulika ya Ghana, afite icyicaro i Nairobi, muri Kenya.

4. Madamu THERESIA SAMARIA, wa Repubulika ya Namibia, afite icyicaro i Dar Es Salaam, muri Tanzania.

12.Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya Abayobozi ku buryo bukurikira:

 Muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango/MIGEPROF

 Madamu UMUTONI GATSINZI Nadine, Umunyamabanga Uhoraho/Permanent Secretary.

 Mu Nama y’Igihugu y’Abagore/NWC

 Madamu KAMANZI Jackline, Umunyamabanga Nshingwabikorwa/Executive Secretary

 Muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu/MINALOC

 Bwana NINGABIRE Yves Bernard, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzuma bikorwa/Director General for Planning, Monitoring and Evaluation

 Bwana BAHAME Hassan, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Amajyambere Rusange n’Imibereho Myiza y’Abaturage/Director General for Community Development and Social Affairs

 Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisiviri/RCAA
 Maj. NZARAMBA Pascal, Umuyobozi ushinzwe imirimo ku Bibuga
by’Indege/Director of Airports Operations

 Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere/RGB

 Bwana KANGWAGYE Justus, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe kwegereza Abaturage Ubuyobozi/Head of Decentralisation Department

 Bwana KALISA Edward, Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe Imirimo rusange/Head of Corporate Services Division

 Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda/NISR

 Bwana HABARUGIRA Vénant, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibarura rusange/Director of Census Unit.

 Mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya Amasoko ya Leta/RPPA

 Bwana SIBOMANA Pierre Célestin, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kongerera abakozi ubushobozi/Director of Capacity Development Unit.

13. Mu Bindi

a) Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko buri mwaka, Umunsi Mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa mu Ikoranabuhanga wizihizwa tariki ya 23 Mata. Mu Rwanda, uwo munsi uzizihizwa tariki ya 30 Mata 2016 ku nsanganyamatsiko igira iti, “Twagure amarembo, duhindure imyumvire”. Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, hateguwe ibikorwa bitandukanye birimo irushanwa rya Miss Geek Rwanda, rizahuza abakobwa bo muri Kaminuza n’Amashuri Makuru, abiga mu Mashuri y’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) no mu Mashuri yisumbuye. Uyu muhango uzabera i Kigali, muri Serena Hoteli, aho imishinga 5 ya mbere izatoranywamo uw’indashyikirwa. Iki gikorwa kiri muri gahunda y’ubukangurambaga bwo guteza imbere uburinganire HeforShe.

b) Minisitiri ushinzwe Imicungire y‘Ibiza no Gucyura Impunzi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva muri Mutarama kugeza muri Mata 2016, ibiza bitewe n’imvura nyinshi byahitanye ubuzima bw’abantu, abandi barakomereka, ibikorwa remezo n’indi mitungo irangirika. MIDIMAR, ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bashoboye gutabara ababaga bugarijwe n’ibyo biza bakabagezaho ubufasha burimo ibiribwa n’ibindi byangombwa bikenewe mu gihe kitarenze amasaha
24. Hashyizweho kandi Komite ku rwego rw’Igihugu izashyiraho ingamba zifatika zigamije guhangana n’ingaruka z’ibiza mu Rwanda.

c) Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ibyagezweho muri Gahunda y’Ubukangurambaga bwo guteza imbere uburinganire HeforShe, asaba ko umubare w’abashyigikiye HeforShe mu Rwanda wiyongera vuba bakabigaragaza babinyujije kuri interineti; anerekana ibigikenewe gushyirwamo ingufu mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba zemejwe muri iyi gahunda, zirimo:

- Gushyiraho mu Nzego za Leta gahunda z’ibikorwa zifatika ku rwego rw’Igihugu, cyane cyane mu bijyanye n’ubumenyingiro (TVET) n’Ikoranabuhanga (ICT);

- Gushyira mu mihigo y’Inzego za Leta n’Iz’Abikorera gahunda z’ibikorwa zifatika zo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu buryo bwose rigaragaramo no ;

- Gusakaza ibikorwa bigamije kumenyekanisha ubukangurambaga bwo guteza imbere uburinganire HeforShe, cyane cyane ku bakozi b’abagabo bakorera mu Bigo bitandukanye kugira ngo binjire muri ubwo bukangurambaga bakoresheje interineti.

Iri tangazo ryashyizweho umukono na Stella Ford MUGABO

Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Perezida Kagame  na Kabila  barahurira mu mujyi wa Rubavu
Perezida Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yahuye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame (...)

Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda
Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda

Inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU yateraniye i Kigali mu Rwanda kuva ku ya 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016. Uyu muryango, uhuza ibihugu bya Afurika, abakuru babyo na za (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.