Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yababajwe n’itanga ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko ibabajwe n’itanga ry’umwami Kigeli V Ndahindurwa wigeze kuyobora u Rwanda watabarutse mu cyumweru gishize.

Itangazo Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma byashyize ahagaragara riragira riti “ Guverinoma y’u Rwanda yatewe akababaro no kumva ko Umwami w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa yatanze.”

JPEG - 67.7 kb
Umwami Kigeli V Ndahindurwa

Guverinoma y’u Rwanda kandi ivuga ko umuryango wa Nyakwigendera utarayimenyesha igihe azatabarizwa n’aho bizakorerwa.

Iti”Nibamara gutangaza amahitamo yabo Guverinoma yiteguye gutaga ubufasha bwose bwa ngombwa.”

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yaguye mu buhungiro mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi yari amaranye igihe.
.

 

Comments

  • Revy October 2016

    Birakwiye ko nimba leta iha agaciro uwahoze ali umwami w u rwanda, yagombye kuba yarashyizeho icyunamo, mugihe hategetejwe gukora umuhango wo gushyingura mu cyubahiro. Ibi nabyo ni ukwiha agaciro, ubunyarwanda,kwita mu umuco.


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Perezida Kagame  na Kabila  barahurira mu mujyi wa Rubavu
Perezida Kagame na Kabila barahurira mu mujyi wa Rubavu

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa 12 Kanama 2016 yahuye n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila mu mujyi wa Rubavu. Biteganyijwe ko Perezida Kagame (...)

Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda
Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda

Inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU yateraniye i Kigali mu Rwanda kuva ku ya 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016. Uyu muryango, uhuza ibihugu bya Afurika, abakuru babyo na za (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.