Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Rwanda

Dushaka ko buri Munyarwanda agenda hose ku Isi atikandagira –Min. Mushikiwabo   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 April 2016

 
 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yasobanuye ko korohereza abanyamahanga kwinjira mu Rwanda no gukorana n’ibindi bihugu ari kimwe byihishe inyuma y’iterambere ry’igihugu mu myaka 22 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Mu ruzinduko rw’akazi yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki cyumweru , Minisitiri Mushikiwabo yatanze ikiganiro mu ishuri ryitwa The Elliot School ryigisha ububanyi n’amahanga muri kaminuza yitiririwe George Washington.

Yagarutse ku nyungu zo kwihuriza hamwe n’ibihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, avuga ko u Rwanda rwitandukanyije burundu na politiki yo kwigira nyamwigendaho kandi ko abaturage benshi babigiriyemo inyungu.

Ati” U Rwanda rwashyize hasi kwigira nyamwigendaho none rurimo kubiboneramo umusaruro, dushaka guha Abanyarwanda amahirwe yo kugenda hose ku Isi batikandagira n’abanyamahanga tukabakangurira gusura u Rwanda.”

JPEG - 201.6 kb
Minisitiri Mushikiwabo atanga ikiganiro ku iterambere ry’u Rwanda

Minisitiri Mushikiwabo yabwiye abanyeshuri n’abatumirwa bari bamuteze amatwi ati” Ijambo u Rwanda ubundi risobanuye ‘isanzure (soma isaânzuure)’ , Abanyarwanda ntibinubira ko dufite igihugu gito.”

Yasobanuye ko ibikorwa by’ubucuruzi bivuka buri munsi n’abakozi bafite ubunararibonye barimo n’abanyamahanga biri mu byafashije u Rwanda kugera ku rwego rw’ibihugu by’umutungo uciriritse mu gihe gito.

Avuga ku mfashanyo z’amahanga, Mushikiwabo yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje kutagengwa nazo mu minsi iri imbere cyane ko zavuye ku kigero cya 96% zikagera kuri 37% mu myaka 20 ishize.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze no ku byo u Rwanda rwakuye mu kwinjira mu Muhora wa Ruguru, birimo ibikorwa remezo, no koroshya imikorere ya za gasutamo ku buryo igihe cyo kuvana imizigo ku cyambu cya Mombasa iza mu Rwanda cyagabanutse cyane.

Yanagarutse ku mihanda ya gariyamoshi ibiri izagera mu Rwanda, uhuza umujyi wa Kigali na Mombasa ndetse n’uzawuhuza na Dar es Salaam muri Tanzania.

U Rwanda rwugururiye amarembo amahanga narwo rubyungukiramo

Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko gahunda zo gukingurira imiryango abanyamahanga zunguye u Rwanda cyane.

Ati” Kuvaniraho viza Abanyafurika bose no guhuza imipaka y’ikirere n’ibihugu byatumye kompanyi y’indege y’u Rwanda itera imbere cyane, abakerarugendo bikuba kabiri mu myaka ine ishize, aho miliyoni 1.2 basura u Rwanda buri mwaka.”

Yongeyeho ko Abanyarwanda bamwe babanje gushidikanya ku nyungu z’uko u Rwanda rwakwinjira mu muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, EAC, ariko nyuma bagahita batangazwa n’inyungu zahise zisukiranya.

Ati” Twahise tubona inyungu zo guhangana mu nzego zitandukanye. Amabanki yagutse mu buryo bwihuse kandi twakira abanyamahanga benshi bafite ubumenyi dukeneye.”

Yasoje avuga ko inzego z’umutekano nazo zungukiye mu kwihuza n’iz’ibindi bihugu cyane cyane mu gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka.

 

Comments

 
 
 USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru
USA yatangiye kohereza intwaro hafi ya Koreya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangiye kohereza bimwe mu bice bigize igitwaro gikumira ibisasu bya misile muri Koreya y’Epfo kuri uyu wa Kabiri; nyuma y’uko Koreya ya Ruguru yongeye gutera (...)

Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi
Angola: Perezida Dos Santos yatangaje umusimbura nyuma y’imyaka 37 ari ku butegetsi

Perezida wa Angola, Eduardo dose Santos yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko atazongera kwiyamamaza ashyiraho Minisitiri w’Ingabo nk’umukandida uzamusimbura. Dos Santos w’imyaka 74, yayoboye Angola (...)

Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya
Perezida Kagame arakira indahiro z’abagize guverinoma nshya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame arakira indahiro z’abaminisitiri n’abandi bayobozi bagize guverinoma yavuguruwe ku wa kabiri ku ya 4 Ukwakira 2016. Iyo guverinoma iyobowe na (...)

Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?
Trump na Hillary mu kiganiro mpaka cya kabiri ni inde uzatsinda?

Abakandida bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Hillary Clinton baraye bagize ikiganiro mpaka. Mu kiganiro cya Mbere Trump yatsinze Hillary Ikiganiro mpaka cya (...)

 Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi
Kenya: Perezida Kagame yitabiriye inama ku buhinzi

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatatu, ari i Nairobi mu gihugu cya Kenya aho yitabiriye ihuriro ku mpinduramatwara mu birebana n’ubuhinzi butangiza ibidukikije ku mugabane wa (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.