2017-10-22 09:16:35 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amateka y’umuryango AU wateranyiriye ibihugu bisaga 50 mu Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2016-07-11 12:24:20

 
Share on:
 
Yasuwe:64
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Inama ya 27 y’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Afurika, AU yateraniye i Kigali mu Rwanda kuva ku ya 10 kugeza ku ya 18 Nyakanga 2016.

Uyu muryango, uhuza ibihugu bya Afurika, abakuru babyo na za Guverinoma, ufite amateka maremare.

Ku wa 25 Gicurasi 1963 Addis Ababa muri Ethiopia, ibihugu 32 byari bimaze kubona ubwigenge byemeranyijwe gushyiraho Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika, OAU (Organization of African Unity) cyangwa se OUA.

Nyuma ibindi bihugu bya Afurika 21 byinjiye muri uyu muryango, bigera 53 igihe hashyirwagaho AU (African Union) mu mwaka wa 2002.

JPEG - 53.5 kb
AU igizwe n’ibihugu byigenga byo ku mugabane wa Afurika

Ku ya 9 Nyakanga 2011, igihugu cya Sudani y’Amajyepfo kinjiye muri AU maze ibihugu by’ibinyamuryango 54.

Intego nyamukuru za OUA zari guteza imbere ubumwe n’ubufatanye mu bihugu by’Afurika, guhuza ibikorwa ndetse no kubaka ubufatanye, gushyira imbaraga hamwe mu kugera ku buzima n’imibereho myiza by’Abanyafurika, ubwirinzi n’ubwigenge bw’ibihugu bigize umuryango no gukura umugabane w’Afurika mu bukoloni ndetse n’ivanguraruhu “apartheid”.

Izindi nshingano zari uguteza imbere ubufatanye n’amahanga, no guhuza politiki y’ibihugu bigize umuryango, ubukungu, uburezi, umuco, ubuzima, ubumenyi n’ibindi.
OAU yakoraga ishingiye ku masezerano yo mu 1991 ishyiraho “Umuryango w’Ubukungu bw’Afurika” (uzwi nk’Amasezerano ya Abuja). Wari ugizwe n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, Inama y’Abaminisitiri n’Ububanyi n’Amahanga, na Komisiyo y’Ubuhuza, Komisiyo y’Ubukungu n’Imibereho, Komisiyo y’Uburezi, Ubumenyi, Umuco n’Ubuzima, ndetse na Komisiyo y’Ubwirinzi.

Kuva muri OAU hajyaho AU

Mu myaka ya za 1990, abayobozi b’ibihugu baganiriye ku kuvugurura OAU/OUA hagamijwe guhangana n’imbogamizi zinyuranye n’impinduka ku isi.

Intego za AU zari ukubakira ku byakozwe na OAU hashyirwaho umuryango wakwihutisha kwishyira hamwe kw’Afurika, kongerera imbaraga ibihugu by’Afurika mu bukungu bw’isi, no gukemura ibibazo bigaragara mu mibereho, ubukungu na politiki Afurika yahuraga na byo. Habayeho inama enye zari zigamije gutangiza AU.

Izo nama ni Inama ya Sirte (1999), ikaba ari yo yatangaje ishyirwaho rya AU. Inama ya Lomé (2000) yashyizeho amategeko ayigenga. Inama ya gatatu ni iya Lusaka (2001) yagennye uko AU yatangizwa, hakaza inama ya kane ya Durban (2002) yatangije ku mugaragaro AU, ikaba yaranahujwe n’inama ya mbere y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.

Inama za AU ziba kabiri mu mwaka, iba mu ntangiriro z’umwaka ibera ku cyicaro gikuru cyayo Addis Ababa muri Ethiopia, naho indi iba mu gihe cy’impeshyi ikabera muri kimwe mu bihugu by’ibinyamuryango, aho iy’uyu mwaka ibera i Kigali mu Rwanda ku matariki yavuzwe hejuru.

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE