Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

USA: FBI ifata Hillary Clinton nka Anti-Kirisitu   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 2 months ago

 
 

Urwego rw’iperereza rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, ruri kuvugisha menshi muri iyi minsi kubera inyandiko zishyira mu mazi abira umukandida w’abademokarate wiyamamariza ubuperezida, Hillary Clinton.

FBI ivuga ko ishaka gukurikirana Hillary Clinton kubera uburiganya na ruswa byagaragaye mu muryango udaharanira inyungu afatanyije n’umugabo we, Clinton Foundation, n’ubutumwa bw’ibanga bivugwa ko bwibwe n’u Burusiya .

Ibi byatumye benshi bibaza niba FBI itari gushaka kwitambika Hillary mu bikorwa byo kwiyamamaza ahanganiyemo na Donald Trump.

Umwe mu bakozi ba FBI yagiranye ikiganiro na The Guardian ku wa kane, asobanura ko abayobozi ba FBI n’abakozi bayo banga urunuka Hillary Clinton.

Ati “ Ku bwabo Clinton ni Anti-Christ wigaragaje mu isura ya muntu. Impamvu bari kumena amabanga ye ni uko bashyigikiye Trump.”

JPEG - 71 kb
Hillary Clinton

Mu cyumweru gishize havugwaga uguhangana gukomeye muri FBI n’urwego rw’Ubucamanza rwa USA, kuko umuyobozi wa FBI, James Comey yari yasabye ko Clinton akurikiranwa ku kuba yarakoresheje ububiko bwihariye bw’ubutumwa (E-Mail Server) bikaba byaratumye hari amabanga y’igihugu yibwa ubwo yari Umunyamabanga Mukuru wa Leta.

The New York Times ivuga ko Urwego rw’Ubucamanza rwabujije FBI gushyira ku mugaragaro ibyayo mabanga ya Hillary Clinton kubera amatora yegereje dore ko abura iminsi itatu gusa.

Ariko Comey yandikiye abakozi be ku wa Gatanu ushize, avuga ko “Afite inshingano zo kubishyira ku karubanda kuko iperereza ryavumbuye amakosa akomeye kuri Hillary.”

Ku wa Gatatu Fox News yatangaje ko FBI yongeye gushyira ingufu mu guperereza kuri ruswa ivuga mu muryango Clinton Foundation, icyo gikorwa gishingiye ku gitabo “Clinton Cash” cyasohotse muri 2015 kivuga ko ubwo Hillary Clinton yari Umunyamabanga wa Leta, hagati ya 2009 na 2013 yigwijeho inyungu n’amafaranga mu buryo budasobanutse.

Ibi byose Donald Trump yakoze iyo bwabaga ngo abibyaze umusaruro yigarurire imitima y’abanyamerika, dore ko nko mu kuraguza umutwe ari kumuzaho imbere gato cyane.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin
Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ku wa Kabiri yibasiye ubuyobozi bwa Obama abushinja gushaka kuburizamo itorwa rya Donald Trump bubinyujije mu birego bidafite ishingiro. Yavugaga kuri (...)

Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika
Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika

Itsinda rya Donald Trump ryashyikirije ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe bucyuye igihe inyandiko irimo ibibazo bizamufasha gukora politiki y’ububanyi n’umugabane wa Afurika; bica amarenga ko ku (...)

Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump

Bill Clinton n’umufasha we Hillary bamaze gutangaza ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watowe bari bahanganye bikomeye. (...)

Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump
Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House. Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye (...)

Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu
Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu

Umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Isiraheli yategetse ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa na magendu. Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, Times of (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.