Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Urupfu rwa Bihozagara rwahumuye amaso USA ku buzima bw’imfungwa zo mu Burundi   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 April 2016

 
 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) yatangaje ko ihangayikishijwe bikomeye n’ubuzima bw’imfungwa zo mu Burundi, nyuma y’urupfu rw’uwahoze ari minisitiri mu Rwanda wari uhafungiye, Jacques Bihozagara.

USA, ibinyujije mu itangazo ryasohoye n’Ubunyamabanga bwa Leta, ku wa Kane, yatangaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Bihozagara wahoze ari ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa ndetse akaba na Minisitiri wo Gucyura Impunzi.

Mu Kuboza kwa 2015 yafashwe n’inzego z’ubutasi mu Burundi, aho yari asigaye akorera ubucuruzi, afungirwa muri gereza ya Mpimba, ndetse n’umuryango we ubuzwa kumusura.

JPEG - 116.1 kb
Abagororwa bo mu Burundi baba bahohoterwa bikabije (Internet)

USA yavuze ko urupfu rwa Bihozagara rugaragaza ukuri ku maraporo y’ubushakashatsi yashyize mu majwi inzego z’umutekano z’u Burundi ko zihohotera abanyururu, zigafunga buryo butemewe, hakabaho abakorerwa iyicwarubozo n’abafatwa n’inzego z’umutekano bakaburirwa irengero.

Leta ya Obama yasabye u Burundi kureka abahanga bigenga n’indorerezi z’Umuryango w’Abibumbye n’uw’Ubumwe bwa Afurika zikagera muri za gereza, zigasuzuma niba ibivugwa ku guhonyora uburenganzira bw’imfungwa ari ukuri.

U Rwanda narwo rwatangaje ko rubabajwe bikomeye n’urupfu rwa Bihozagara, rusaba u Burundi kurutangaho ibisobanuro.

U Rwanda kandi rwasabye ubutegetsi bw’u Burundi korohereza abagize umuryango wa Bihozagara mu gikorwa cyo kohereza umubiri wa nyakwigendera mu Rwanda, aho bifuza ko ashyingurwa.

 

Comments

 
 
USA: Hillary Clinton yibasiye  Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora
USA: Hillary Clinton yibasiye Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora

Mu ijambo rya mbere yavugiye mu ruhame nyuma yo gutsindwa amatora, Hillary Clinton yibasiye ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump. Yavuye imuzingo gahunda za (...)

USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye
USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko azahembwa, ariko umushahara we akazawutanga mu bikorwa by’urukundo nubwo ubwo yiyamamazaga yari yavuze ko adashaka kuzahembwa. (...)

Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye
Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump arashinja uwo yasimbuye, Barack Obama, gufata amajwi ya telefoni ye mu mpera z’umwaka ushize, harabura ukwezi kumwe ngo atorwe. Abinyujije (...)

USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru
USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwiga ku myanzuro yo kubuza Koreya ya Ruguru gukora ibitwaro bya kirimbuzi, irimo no gushoza intambara yeruye mu gihe iki gihugu gikomeje gutsimbarara. (...)

USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.