Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Uganda: Perezida Museveni yatangaje ko nagira imyaka 75 azava ku butegetsi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko narangiza manda y’imyaka itanu mu 2021 atazongera kwiyamamaza.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa NTV, Patrick Kamara; ku nshuro ya mbere, Museveni yagaragaje ko ashaka kurekura ubutegetsi.

Abajijwe niba imyaka ikwiriye kumuzitira mu kuyobora, Museveni yagize ati “ Iyo ngingo nari nayibagiwe, ntabwo twayiganiriyeho ariko reka tuyivugeho … ntekereza ko nyuma y’imyaka 75, ngendeye kuri siyansi, ingufu ziba zigenda zigabanuka.”

Avuga ko umuyobozi mwiza ari utarageza ku myaka 75.

Ati” Ndabizi hari abayobozi bamwe bayoboye na nyuma y’imyaka 75. Ariko ntekerezako abakora cyane ari ababa batarageza kuri iyo myaka.”

Museveni, unayoboye ishyaka rya NRM azuzuza imyaka 75 mu 2019.

Umunyamakuru yamubajije ati” Ushatse kuvuga ko utazongera kuyobora nugeza kuri iyo myaka?”

Ati” Oya rwose , sinshobora.”

Bitandukanye no mu myaka ishize ubwo yavugaga ko adateganya kuva ku butegetsi. Muri 2014 yavuze ko buri gihe iyo ashatse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru Abanya-Uganda bongera bakamutora.

Ati” Bisa nk’aho abanya-Uganda badashaka ko njya mu kiruhuko kuko iyo mbibabajije binyuze mu matora, miliyoni eshanu barambwira ngo wigira aho ujya, guma hano.

“Uzabumva baririmba ngo ‘tajakugenda tajakugenda’ (ntazagenda). Babishatse najya kuruhuka nishimye kuko ntabuze aho nduhukira. Ndi umwe mu bagize ishyaka ryanjye, nkora icyo ishyaka rishaka.”

Perezida Museveni amaze imyaka 30 ku butegetsi. Mu matora yabaye muri uyu mwaka yatorewe kuyobora manda ya gatanu, atsinze Kizza Besigye n’amanota 61% kuri 35%.

Nyuma yahoBesigye yatangaje ko amatora yabayemo uburiganya, arirahiza nka perezida wa Uganda, ndetse anafungwa kenshi.

 

Comments

 
 
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu
USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu

Urukuta Perezida wa Leta Zunza z’Ubumwe za Amerika, Donald Trump ateganya kubaka ku mupaka w’icyo gihugu na Mexico ruzatwara miliyari 21.6 z’amadorali naho imirimo yo kurwubaka ibe mu gihe cy’imyaka (...)

Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege
Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege

Abagize inteko ishinga amategeko ya Somalia batoreye Mohamed Abdullahi Farmajo kuba Perezida wa Somalia ku wa Gatatu ku ya 8 Gashyantare 2017. Ni amatora yabereye mu bubiko bw’indege bw’ikibuga (...)

Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU
Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU

Perezida wa Guinea Conakry yasimbuye Idriss Deby Itno wa Tchad ku buyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, mu muhango wabereye ku cyicaro cya AU, i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 30 (...)

Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA
Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA

Perezida Donald Trump, ejo hashize yasinye itegeko ryo gutangira kubaka urukuta ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico rwo gukumira abimukira badafite ibyangombwa no gukaza umutekano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.