Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Uganda: Perezida Museveni yarahiriye kuyobora manda ya gatanu   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 12 May

 
 

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yarahiriye kuyobora Uganda mu myaka itanu iri imbere kuri uyu wa 12 Gicurasi 2016.

Umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Paul Gatenya yarahije Museveni mu maso y’abakuru b’ibihugu barimo Robert Mugabe wa Zimbabwe, Pombe Magufuli wa Tanzania na Edgar Lungu wa Zambia, n’imbaga y’abaturage bari ku kibuga cyiririwe ubwigenge.

Museveni uyoboye ishyaka rya NRM, yagiye ku butegetsi mu 1986 nyuma y’intambara yo guhirika Milton Obote na Tito Okello yamaze imyaka itanu mu gace ka Luwero.

JPEG - 173.1 kb
Perezida Museveni arahirira kuyobora Uganda

Nyuma yaho yagiye atorwa ku majwi ari hejuru muri manda enye zikurikiranya. Mu matora ya manda ya gatanu yabaye ku ya 18 Gashyantare 2016, Museveni yatsinze n’amajwi 60.75 %, Kizza Besigye yamukurikiye na 35.37% naho Amama Mbabazi wahoze ari Minisitiri w’Intebe agira 1.43.

Amama ntiyemeye ibyavuye mu matora, yagerageje kuburana mu rukiko rw’ikirenga ariko aratsindwa. Naho Besigye we yarahiye nka perezida bitemewe n’amategeko ejo hashize, ahita atabwa muri yombi.

 

Comments

Who are you?
Your post
  • To create paragraphs, just leave blank lines.

 
 
Fidel Castro wahoze ari perezida wa Cuba yapfuye
Fidel Castro wahoze ari perezida wa Cuba yapfuye

Uwahoze ari perezida wa Cuba akaba n’umuyobozi w’impinduka ya gikomunisiti yabaye mu gice cya kabiri cy’ikinyejana gishize yapfuye afite imyaka 90. Amakuru yatangajwe na televiziyo y’igihugu ya (...)

USA: FBI ifata Hillary Clinton nka Anti-Kirisitu
USA: FBI ifata Hillary Clinton nka Anti-Kirisitu

Urwego rw’iperereza rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, FBI, ruri kuvugisha menshi muri iyi minsi kubera inyandiko zishyira mu mazi abira umukandida w’abademokarate wiyamamariza ubuperezida, Hillary (...)

U Burusiya bwamuritse igisasu cya kirimbuzi kirusha ibindi ingufu
U Burusiya bwamuritse igisasu cya kirimbuzi kirusha ibindi ingufu

Igisirikare cy’u Burusiya cyashyize ahagaragara igisasu cya kirimbuzi gifite ubushobozi bwo kurimbura ahantu hangana n’u Rwanda n’u Burundi ubikubye kabiri. Ni ubwoko bw’ibisasu bwitwa RS-28 (...)

Umuryango wa EAC uravugwamo ruswa n’ikimenyane mu gutanga akazi
Umuryango wa EAC uravugwamo ruswa n’ikimenyane mu gutanga akazi

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA, yahagaritse igikorwa cyo kwakira abakozi bashya muri EAC kubera ruswa n’imimenyane byagaragaye mu gutanga akazi. Mu nteko (...)

Nyuma y’u Burundi na Afurika y’Epfo yasabye kuva muri ICC
Nyuma y’u Burundi na Afurika y’Epfo yasabye kuva muri ICC

Afurika y’Epfo yatangiye ibikorwa byo kuva mu banyamuryango b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, ku wa Kane ku ya 20 Ukwakira 2016. Urwandiko kuva muri urwo rukiko Reuters ifitiye kopi, (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.