Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

U Bwongereza bwikuye muri EU, Minisitiri w’Intebe asabwa kwegura (Amafoto)   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 June 2016

 
 

Abaturage b’ibihugu bigize ubwami bw’u Bwongereza batoye kamarampaka, bemeza ko igihugu cyabo kiva mu muryango w’ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi (European Union, EU) ku wa Kane ku ya 23 Kamena 2016.

Iyi kamarampaka y’amateka izwi ku izina rya Brexit izanye impinduka zikomeye kuri EU no muri politiki mpuzamahanga. Abasesenguzi banemeza ko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi.

Nibwo abaturage b’u Bwongereza bitabiriye amatora ari benshi kuva mu 1992, abatoye basaga miliyoni 30. Muri bo 52% batoye kuva muri EU naho 48% batora kuyigumamo.

Abakomeye ku Isi benshi barimo na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, David Cameron barwanyije ko iki gihugu kiva muri EU ariko birangiye batsinzwe.

JPEG - 131.9 kb
Abaturage benshi bishimiye ukuva k’u Bwongereza muri EU

Abanyapolitiki benshi bo mu Bwongereza bahise basaba Cameron guhita yegura ndetse akanava muri politiki.

Nyuma gato y’amatora, ifaranga rikoreshwa muri icyo gihugu, Pound, ryahise rita agaciro ka 3% ku idolari na 6.5% kuri Euro.

Ishyaka rya mbere ryihishe inyuma y’ukuva k’u Bwongereza muri EU ni UKIP (United Kingdom Independence Party). Umuyobozi waryo Nigel Farage umaze imyaka 20 asaba ko iki gihugu gisezerera EU, yavuze ko u Bwongereza "bubonye ubwigenge."

Ati" Iyi ni intsinzi ku baturage basanzwe, ku baturage biyubashye. Itariki ya 23 Kamena 2016 izandikwa mu mateka nk’iy’ubwigenge bwacu."

JPEG - 153.5 kb
Abishimiye ko u Bwongereza buva muri EU ntibatanzwe ku gatama
JPEG - 142.3 kb
Abashakaga ko igihugu cyabo kiguma muri Eu mu gahinda kenshi
 

Comments

 
 
USA: Hillary Clinton yibasiye  Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora
USA: Hillary Clinton yibasiye Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora

Mu ijambo rya mbere yavugiye mu ruhame nyuma yo gutsindwa amatora, Hillary Clinton yibasiye ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump. Yavuye imuzingo gahunda za (...)

USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye
USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko azahembwa, ariko umushahara we akazawutanga mu bikorwa by’urukundo nubwo ubwo yiyamamazaga yari yavuze ko adashaka kuzahembwa. (...)

Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye
Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump arashinja uwo yasimbuye, Barack Obama, gufata amajwi ya telefoni ye mu mpera z’umwaka ushize, harabura ukwezi kumwe ngo atorwe. Abinyujije (...)

USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru
USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwiga ku myanzuro yo kubuza Koreya ya Ruguru gukora ibitwaro bya kirimbuzi, irimo no gushoza intambara yeruye mu gihe iki gihugu gikomeje gutsimbarara. (...)

USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.