Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

U Burusiya bwerekanye ingufu zabwo mu myitozo ihambaye ya gisirikare (Amafoto)   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Ingabo z’u Burusiya zisaga ibihumbi 12 000 ziherutse kugaragara mu myitozo ya gisirikare yerekana ko icyo gihugu gifite ingufu zihambaye.

Iyo myitozo yabaye ku wa gatanu w’icyumweru gishize, yari igizwe n’indege z’intambara zisuka ibisasu ku butaka, ibisasu bya misile, amato, imikino ya gisirikare isura intambara, ibifaru n’izindi ntwaro.



Ni yo yambere ikomeye yabereye mu gace ka Crimea u Burusiya buherutse kwigarurira bukambuye Ukraine.



Yari irimo ingabo 12 500, amato y’intambara yari mu Nyanja y’Umukara ari naho ibisasu byinshi byagwaga.



U Burusiya bwerekanye imbunda zirasa misile zo mu bwoko bwa S-300 na S-400. Abaparakomando bamanukaga benshi mu mitaka ari nako abo hasi barasa ikibatsi cy’umuriro.



Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Igor Konashenkov, yabwiye itangazamakuru ko ari bwo imyitozo yo kuri urwo rwego ibaye.

Ati” Imyitozo ikomeye yahuriyemo ingabo zo mu byiciro bitandukanye nibwo ibaye tuyikoze bwa mbere.”





Iyi myitozo kandi yitabiriwe na Minisitiri w’Ingabo Sergei Shoigu, umugaba w’ingabo Valery Gerasimov n’umukuru w’agace ka Crimea, Sergei Aksyonov.



Daily Mail ivuga ko yashushanyaga uko ingabo z’u Burusiya zatabara mu gihe Crimea yatewe n’umwanzi ukomeye.



U Burusiya buvuga ko idafite aho ihuriye n’ubushyamirane bwa politiki bumaze iminsi myinshi bivugwa hagati yabwo n’u Burayi na USA.

























 

Comments

  • ndagijimana September 2016

    iyo urebye usanga aribyo gusa uwiteka niwe usoza intambara zose na titanic uwayikoze ntiyarazi ko yarohama ku rugendo rwayo rwa mbere.


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Irahira rya Donald Trump ni ryo rihenze kurusha ayandi mu mateka ya USA
Irahira rya Donald Trump ni ryo rihenze kurusha ayandi mu mateka ya USA

Ibirori by’irahira rya Donald Trump ni byo byambere bihenze mu mateka ya USA Donald Trump ararahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 20 Mutarama 2017, mu birori birabera mu (...)

Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin
Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ku wa Kabiri yibasiye ubuyobozi bwa Obama abushinja gushaka kuburizamo itorwa rya Donald Trump bubinyujije mu birego bidafite ishingiro. Yavugaga kuri (...)

Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika
Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika

Itsinda rya Donald Trump ryashyikirije ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe bucyuye igihe inyandiko irimo ibibazo bizamufasha gukora politiki y’ububanyi n’umugabane wa Afurika; bica amarenga ko ku (...)

Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump

Bill Clinton n’umufasha we Hillary bamaze gutangaza ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watowe bari bahanganye bikomeye. (...)

Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump
Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House. Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.