Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

U Burusiya, ngo intambara ya kirimbuzi iri hafi, burigisha abaturage uko bazayitwaramo   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 3 months ago

 
 

Leta y’u Burusiya yatangiye guha abaturage bayo imyitozo yo kwirinda mu gihe cy’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi n’uburozi ishobora kuvuka hagati y’icyo gihugu n’u Burayi na Amerika.

Ni mu gihe hari urunturuntu hagati muri politiki mpuzamahanga rushingiye ku myitwarire y’u Burusiya mu ntambara ya Syria.

Televiziyo y’igisirikare cy’u Burusiya, Zvezda TV , mu cyumweru gishize yaratangaje iti “Abarwayi bo mu mutwe bo muri Amerika bari gutyaza ibitwaro bya kirimbuzi byo gutera igihugu cyacu.”

JPEG - 64 kb
Topol M ni Misile ishobora kurasa ku yindi mugabane, ni imwe mu ntwaro zikomeye z’u Burusiya

Imyitozo yateguwe na Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya igamije guhangana n’ingaruka zituruka ku biza zituruka kuri ibyo bisasu (EMERCOM), izatangwa n’abantu 200 000

Iyi minisiteri yagize iti “ Iyi myitozo izigisha kwirinda guhumanywa n’ibyuka cyangwa uburozi, no kwirwanaho mu gihe cy’amage. Tuzitoza no kurinda ahantu ko hafatwa n’inkongi, ingo z’abaturage, ibigo bya leta n’inyubako.”

Umubano w’u Burusiya n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ukomeje gusubira irudubi nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin atesheje agaciro amasezerano yo gusenya ibisasu byo mu bwoko bwa plutonium.

BBC ivuga ko muri ayo masezerano ibihugu byombi byagombaga gusenya toni 34 z’ibyo bisasu, bigatwikwa.

U Burusiya kandi buteganya kubaka indake munsi y’umujyi wa Moscow, zizaba zishobora kurinda 100 ku ijana abatuye uwo mujyi mu gihe cy’intambara y’ibisasu bya kirimbuzi.

Iki gihugu kirimo kuvugurura intwaro zacyo, cyongeramo izishobora kurasa ku wundi mugabane n’amato agenda munsi y’amazi. Ibi byose u Burusiya bubikora bushaka guhiga ingufu za gisirikare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika
Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika

Itsinda rya Donald Trump ryashyikirije ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe bucyuye igihe inyandiko irimo ibibazo bizamufasha gukora politiki y’ububanyi n’umugabane wa Afurika; bica amarenga ko ku (...)

Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump

Bill Clinton n’umufasha we Hillary bamaze gutangaza ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watowe bari bahanganye bikomeye. (...)

Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump
Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House. Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye (...)

Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu
Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu

Umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Isiraheli yategetse ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa na magendu. Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, Times of (...)

Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida Sassou Nguesso
Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida Sassou Nguesso

Umuvugizi wa perezida uherutse gutorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso. Perezidansi ya Congo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.