Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Tanzania: Perezida Magufuli yirukanye abakozi ba baringa 10 000   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Leta ya Tanzania yirukanye abakozi 10 000 bahembwaga badakora muri gahunda yihaye yo guhangana na ruswa mu nzego za Leta.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Tanzania bivuga ko abo bakozi ba baringa bahembwaga amafaranga asaga miliyoni ebyiri z’amadorali mu kwezi kumwe.

Ubuyobozi bwa Tanzania buvuga ko bakomeje igenzura mu rutonde rw’imishahara y’abakozi ba Leta ku buryo hari n’abandi bashobora kuvumburwa ko bahemberwa ubusa.

JPEG - 37.5 kb
Magufuli yiyemeje guhangana n’abasesagura umutungo wa Leta

Perezida John Pombe Magufuli yatowe mu Ukwakira 2015 ahita yiyemeza guca burundu umuco wo gusesagura imari ya Leta.

BBC ivuga ko muri Werurwe 2016 ari bwo yategetse ko habaho igenzura ku bakozi bahemberwa ubusa, maze amafaranga bahembwaga agakoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

Kuva Perezida Magufuli yajya ku butegetsi yafashe ingamba zidasanzwe zirimo kuvanaho ibirori by’ubwigenge akabisimbuza ibikorwa by’isuku.

Leta ya Tanzania ikoresha miliyoni 260 z’amadorali buri kwezi ihemba abakozi 550 000. Icyegeranyo cya Transparency International kuri ruswa cyashyize icyo gihugu ku mwanya wa 117 mu bihugu 167.

Muri Gashyantare 2016, Leta ya Nigeria nayo yirukanye abakozi 24 00 ba baring nyuma y’igenzura, ni nyuma y’uko na Kenya yirukanye 12 000 imaze gukora igenzura ry’ikoranabuhanga.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Irahira rya Donald Trump ni ryo rihenze kurusha ayandi mu mateka ya USA
Irahira rya Donald Trump ni ryo rihenze kurusha ayandi mu mateka ya USA

Ibirori by’irahira rya Donald Trump ni byo byambere bihenze mu mateka ya USA Donald Trump ararahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 20 Mutarama 2017, mu birori birabera mu (...)

Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin
Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ku wa Kabiri yibasiye ubuyobozi bwa Obama abushinja gushaka kuburizamo itorwa rya Donald Trump bubinyujije mu birego bidafite ishingiro. Yavugaga kuri (...)

Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika
Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika

Itsinda rya Donald Trump ryashyikirije ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe bucyuye igihe inyandiko irimo ibibazo bizamufasha gukora politiki y’ububanyi n’umugabane wa Afurika; bica amarenga ko ku (...)

Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump

Bill Clinton n’umufasha we Hillary bamaze gutangaza ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watowe bari bahanganye bikomeye. (...)

Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump
Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House. Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.