Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Sudani y’Epfo: Abaminisitiri bo ku ruhande rwa Riek Machar birukanwe   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Abaminisitiri barimo uw’Amazi n’Umutungo Kamere , Mabior Garang, umuhungu wa John Garang ufatwa nk’uwashinze Sudani y’Epfo birukanwe muri guverinoma y’icyo gihugu.

Ni mu nkundura perezida Kiir yo kwirukana abaminisitiri bo ku ruhande rutavuga rumwe nawe ruyobowe na Riek Machar.

Abandi baminisitiri birukanwe ni Alfred Lado Gore, w’umutekano w’imbere, Dak Duop w’ibikomoka kuri Peteroli, Peter Adwok ushinzwe uburezi bw’amashuri yisumbuye, Peter Marcello w’Umurimo na Mary Lodira w’Ubutaka n’Imiturire.

JPEG - 99.5 kb
Mabior umuhungu wa John Garang yirukanwe muri guverinoma

Abanyamabanga ba Leta birukanwe barimo Duop Lam w’Umutekano na Elizabeth Achuei w’Umurimo nk’uko Chimpreports ibitangaza.Uretse abaminisitiri kandi hanirukanwe abadepite batavuga rumwe na Leta 10.

Kwirukanwa kw’aba baminisitiri ni ikimenyetso gikomeye cy’uko amasezerano y’amahoro yari yashyizweho umukono na Perezida Kiir na Dr. Riek Machar asa n’ayatesheje agaciro burundu.

Abaminisitiri birukanwe bose bari batanzwe na Riek Machar mu gushyiraho guverinoma y’Inzibacyuho, yari guherwaho mu kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo.

Hataratera kabiri, igihugu cyasubiye mu mvururu muri Nyakanga ubwo ingabo za Leta ya Salva Kiir zasakiranaga n’iza Machar hagapfa abakabakaba 300.

Kuva icyo gihe abantu 60 000 bamaze guhunga naho kuva mu 2013, abaturage bamaze guhunga barabarirwa mu bihumbi 900 000.

 

Comments

 
 
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu
USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu

Urukuta Perezida wa Leta Zunza z’Ubumwe za Amerika, Donald Trump ateganya kubaka ku mupaka w’icyo gihugu na Mexico ruzatwara miliyari 21.6 z’amadorali naho imirimo yo kurwubaka ibe mu gihe cy’imyaka (...)

Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege
Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege

Abagize inteko ishinga amategeko ya Somalia batoreye Mohamed Abdullahi Farmajo kuba Perezida wa Somalia ku wa Gatatu ku ya 8 Gashyantare 2017. Ni amatora yabereye mu bubiko bw’indege bw’ikibuga (...)

Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU
Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU

Perezida wa Guinea Conakry yasimbuye Idriss Deby Itno wa Tchad ku buyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, mu muhango wabereye ku cyicaro cya AU, i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 30 (...)

Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA
Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA

Perezida Donald Trump, ejo hashize yasinye itegeko ryo gutangira kubaka urukuta ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico rwo gukumira abimukira badafite ibyangombwa no gukaza umutekano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.