Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Robert Mugabe yise Abaperezida bo muri Afurika ibigwari   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 September 2016

 
 

Perezida wa Zimbabwe, Robert Mugabe yavuze ko abaperezida ba Afurika hafi ya bose ari ibigwari bitagira icyerekezo ndetse ko uyu mugabane ushobora kuva muri Loni.

Mu ijambo yagejeje ku nteko rusange ya Loni, yavuze ko abaperezida bagenzi be batamufasha mu rugamba rwo gushaka ko Umuryango w’Abibumbye uvugururwa n’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bigahabwa ijambo rikwiye.

Yongeyeho Loni nitavugururwa Afurika n’ibihugu nk’u Burusiya, u Bushinwa n’u Buhinde bizayivamo.

Ati ariko “Sinzi niba hari icyo tuzageraho, ibindi bihugu ni ibigwari. Afurika kuri ubu iyobowe n’abaperezida bashya batari mu bashinze Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Kuri ubu iyobowe n’ibigwari bitagira icyerekezo… Ntabwo ari Mugabe wenyine uzakomeza gusaba ko Loni ivugururwa.”

Mugabe yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza kwitambika ivugurura muri Loni.

Yongeyeho ko Afurika yitabiriye Inama Rusange ya Loni y’uyu mwaka imaze gushyiraho komite yo kotsa igitutu ibihugu by’ibihangange bikemera ko habaho ivugurura, maze ibihugu bihoraho mu Kanama k’Umutekano ntibibe ari byo bivuga rikijyana gusa.

Mu nama rusange ya Loni kandi , abarwanya Mugabe bahuriye mu myigaragambyo bayobowe n’umupasiteri witwa Mawalire.

Ubwo yageraga muri Zimbabwe, Mugabe yavuze ko abigaragambije bari batumwe n’ibihugu byo mu Burayi na Amerika.

Yongeyeho ko abamurwanya baje kwigaragambya barimo n’umuririmbyi witwa Thomas Mapfumo bateye isoni n’ikimwaro.

Ati”Niba hari ikintu nabonye giteye isoni n’ikimwaro ni iyo myigaragambyo.”

 

Comments

 
 
USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye
USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko azahembwa, ariko umushahara we akazawutanga mu bikorwa by’urukundo nubwo ubwo yiyamamazaga yari yavuze ko adashaka kuzahembwa. (...)

Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye
Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump arashinja uwo yasimbuye, Barack Obama, gufata amajwi ya telefoni ye mu mpera z’umwaka ushize, harabura ukwezi kumwe ngo atorwe. Abinyujije (...)

USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru
USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwiga ku myanzuro yo kubuza Koreya ya Ruguru gukora ibitwaro bya kirimbuzi, irimo no gushoza intambara yeruye mu gihe iki gihugu gikomeje gutsimbarara. (...)

USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu
USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu

Urukuta Perezida wa Leta Zunza z’Ubumwe za Amerika, Donald Trump ateganya kubaka ku mupaka w’icyo gihugu na Mexico ruzatwara miliyari 21.6 z’amadorali naho imirimo yo kurwubaka ibe mu gihe cy’imyaka (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.