Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Perezida wa Tchad na AU, Idriss Deby yatangaje ko ashyigikiye Pierre Nkurunziza   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Perezida wa Tchad akaba n’uw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, Idriss Deby yatangaje ko ashyigikiye kuba mugenzi we w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yariyamamarije manda ya gatatu.

Uyu mugabo yabwiye Deutsche Welle ko imvururu zavutse muri icyo gihugu zatewe n’ukwivanga kw’amahanga kandi ko manda ya gatatu ya Nkurunziza yemewe n’itegeko nshinga ry’u Burundi.

Ati “Itegeko nshinga rivuga ko umukuru w’u Burundi yemerewe kuyobora manda ebyiri yatowe n’abaturage, kuri manda ya mbere, Nkurunziza ntiyatowe n’abaturage yashyizweho. Bamwe bavuga ko yayoboye manda ebyiri ariko mu by’ukuri ni imwe. U Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byabitije umurindi bituma havuka imvururu. Iyo ibyo bitaba amatora yari kuba mu mahoro.”

Idriss Deby yavuze ko AU yashyizeho komite igamije kunga Abarundi no kubumvisha ko ari bo ubwabo bazikemurira ibibazo.

Abakurikiranira hafi basanga Deby abogamira kuri Nkurunziza

Aya magambo ya Idriss Deby yababaje benshi bazi ukuntu imvururu zavutse mu Burundi, zatangiye, aho polisi n’igisirikare byishe benshi bigaragambyaga mu mahoro.

Banavuga kandi ko Idriss yirengagiza nkana kuba abatavuga rumwe na Leta ya Nkurunziza barakomeje kwicwa uruhondogo, buri munsi hakaboneka imirambo mu mihanda.

Abandi nabo babwira Idriss ko atazi Nkurunziza n’umutima we wo kugundira ubutegetsi, bati “Tegereza urebe mu 2020 narekura ubutegetsi uzaduhe imbwa tuyirye,”

 

Comments

 
 
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu
USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu

Urukuta Perezida wa Leta Zunza z’Ubumwe za Amerika, Donald Trump ateganya kubaka ku mupaka w’icyo gihugu na Mexico ruzatwara miliyari 21.6 z’amadorali naho imirimo yo kurwubaka ibe mu gihe cy’imyaka (...)

Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege
Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege

Abagize inteko ishinga amategeko ya Somalia batoreye Mohamed Abdullahi Farmajo kuba Perezida wa Somalia ku wa Gatatu ku ya 8 Gashyantare 2017. Ni amatora yabereye mu bubiko bw’indege bw’ikibuga (...)

Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU
Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU

Perezida wa Guinea Conakry yasimbuye Idriss Deby Itno wa Tchad ku buyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, mu muhango wabereye ku cyicaro cya AU, i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 30 (...)

Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA
Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA

Perezida Donald Trump, ejo hashize yasinye itegeko ryo gutangira kubaka urukuta ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico rwo gukumira abimukira badafite ibyangombwa no gukaza umutekano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.