Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Perezida wa Philippines aricuza nyuma yo gutuka Obama   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 4 months ago

 
 

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte yatangaje ko ari kwicuza bikomeye nyuma yo gutuka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama akamwita inyana y’[…] ku wa Mbere.

Uyu mugabo asanzwe asesereza ibikomerezwa byo ku Isi, nk’umushumba wa Kiliziya Gatolika n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, akabavugaho amagambo akakaye.

Ku wa mbere Rodrigo Duterte yikomye Obama amuziza ko yamaganye ubwicanyi bukorerwa abacuruza ibiyobyabwenge muri Philippines, kuko mu mezi atatu amaze ku butegetsi abantu 2400 bamaze kwicwa n’inzego zishinzwe umutekano.

Yabwiye Obama ko nta bubasha na buke amufiteho ndetse ko nawe ubwe hari ubwicanyi bwinshi bumuri ku mutwe.

Yagize ati” Iyo nyana […] ndaza kuyihanangiriza niduhura; ese ubundi we ni inde wo guhangana nanjye? N’ikimenyimenyi Amerika nayo ifite byinshi ibazwa. Buri muntu afite amaraso menshi ku biganza bye.”

JPEG - 48.4 kb
Perezida wa Philippines

Nyuma yaho Duterte yasohoye itangazo, risomwa n’umuvugizi we, avuga ko ayo magambo ‘akomeye’ yayavuze amutunguye asubiza ikibazo cy’umunyamakuru.

Ati” Mbabajwe n’uko byateje ikibazo n’akangaratete, ndetse no kuba byafashwe nk’igitero cyihariye cyo gusebya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Duterte yatutse Obama agiye kwerekeza mu nama y’akarere mu gihugu cya Laos. Byari byatangajwe ko aza guhura by’umwihariko na Obama ariko uyu abinyujije muri White House avuga ko ibiganiro byabo byasubitswe.

Ni ubwa mbere Duterte asohoye inyandiko isa nk’isaba imbabazi z’amagambo atameshe yavuze. Ibiro Ntaramakuru, AP, bivuga ko abantu bahafi be ari bo bamugiriye inama yo kwicisha bugufi dore ko igihugu cye gifite byinshi gikesha Amerika.

USA ni umufatanyabikorwa ukomeye mu bucuruzi wa Philippines , inafasha icyo gihugu guhangana n’iterabwoba kandi igatanga miliyoni zibarirwa mu magana mu ngengo y’imari yacyo ya buri mwaka yagenewe igisirikare.

Ku mugoroba wo ku wa mbere, Duterte yagize ati” Sinshaka guterana amagambo n’igihugu cya mbere gikomeye ku Isi. Ariko nanone Amerika ihora inenga abandi ngo ‘uburenganzira bwa muntu’. Yose ni shyashya? Nanjye mfite byinshi ku burenganzira bwa muntu nayibaza. Rero nibabanze bitokore ubwabo mbere yo gushaka kudutokora.”

Kuva yajya ku butegetsi, Duterte w’imyaka 71, yavuze ko buri muntu wese ugaragayeho kunywa cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge azajya yicwa nta kabuza. Yemeye gukingira ikibaba abapolisi bazakora ako ‘kazi’.

Abantu 900 baguye mu bitero bya polisi naho abandi bapfira mu iperereza. Duterte yavuze ko n’abasigaye bacuruza ibiyobyabwenge iminsi yabo ibaze.

 

Comments

  • Ali gilbert Dunia September 2016

    eeeeh aciye bugufi ,nibyiza cyane


pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin
Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ku wa Kabiri yibasiye ubuyobozi bwa Obama abushinja gushaka kuburizamo itorwa rya Donald Trump bubinyujije mu birego bidafite ishingiro. Yavugaga kuri (...)

Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika
Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika

Itsinda rya Donald Trump ryashyikirije ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe bucyuye igihe inyandiko irimo ibibazo bizamufasha gukora politiki y’ububanyi n’umugabane wa Afurika; bica amarenga ko ku (...)

Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump

Bill Clinton n’umufasha we Hillary bamaze gutangaza ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watowe bari bahanganye bikomeye. (...)

Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump
Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House. Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye (...)

Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu
Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu

Umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Isiraheli yategetse ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa na magendu. Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, Times of (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.