Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Perezida Magufuli yashimiye Dr. Donald Kaberuka anamuha akazi   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 August 2016

 
 

Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli, yagiranye ibiganiro na Dr. Donald Kaberuka, wahoze ari umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, anamushinga kuyobora akanama kagenzura imikoranire y’icyo gihugu n’abafatanyabikorwa bacyo mu iterambere.

Magufuli avuga ko Tanzania izungukira cyane ku nama za Dr. Kaberuka mu iterambere ry’igihugu cye, cyane cyane izijyanye n’uko babyaza umusaruro umutungo kamere bafite.

Yamubwiye ati” Ni amahirwe akomeye kuri Tanzania, twizeye ko tuzungukira ku nama zawe muri gahunda zacu z’iterambere no ku buryo twabyaza umusaruro imitungo kamere myinshi dufite mu gihugu cyacu irimo amabuye y’agaciro, gazi, ubutaka, amatungo, ibyambu, ibiyaga na pariki z’igihugu.”

Daily News (Tz) inavuga ko Magufuli yashimiye Kaberuka ubufasha yahaye Tanzania ubwo yari akiyobora AfDB, kuko yafashije icyo gihugu kubona inkunga mu mishinga y’iterambere by’umwihariko kubaka imihanda.

Dr. Kaberuka nawe yashimiye Perezida Magufuli ko akimara gutorerwa kuyobora Tanzania yahise ashyira ingufu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, kurwanya ruswa no gukoresha umutungo w’igihugu cye agamije iterambere.

Kaberuka ayoboye akanama kashyizweho na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wa Tanzania, Dr Phillip Mpango, kagamije gusuzuma imikoranire ya guverinoma y’icyo gihugu n’abaterankunga bacyo.

Mbere yo kuyobora AfDB, Kaberuka yabaye Minisitiri w”imari n’igenamigambi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani, yize muri Kaminuza ya Dar es Salaam kimwe na Perezida Magufuli n’uwo yasimbuye Jakaya Kikwete.

 

Comments

 
 
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu
USA: Urukuta rwa Trump, ruzatwara miliyari 21 $, ruzubakwa mu myaka itatu

Urukuta Perezida wa Leta Zunza z’Ubumwe za Amerika, Donald Trump ateganya kubaka ku mupaka w’icyo gihugu na Mexico ruzatwara miliyari 21.6 z’amadorali naho imirimo yo kurwubaka ibe mu gihe cy’imyaka (...)

Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege
Somalia: Abadepite batoreye Perezida mushya ‘Farmajo’mu bubiko bw’indege

Abagize inteko ishinga amategeko ya Somalia batoreye Mohamed Abdullahi Farmajo kuba Perezida wa Somalia ku wa Gatatu ku ya 8 Gashyantare 2017. Ni amatora yabereye mu bubiko bw’indege bw’ikibuga (...)

Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU
Perezida wa Guinea, Alpha Conde ni we muyobozi mushya wa AU

Perezida wa Guinea Conakry yasimbuye Idriss Deby Itno wa Tchad ku buyobozi bw’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, AU, mu muhango wabereye ku cyicaro cya AU, i Addis Ababa muri Ethiopia kuri uyu wa 30 (...)

Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA
Mexico yanze kwishyura urukuta Trump agiye kubaka ku mupaka wayo na USA

Perezida Donald Trump, ejo hashize yasinye itegeko ryo gutangira kubaka urukuta ku mupaka wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Mexico rwo gukumira abimukira badafite ibyangombwa no gukaza umutekano (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.