Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Perezida Kagame ategerejwe muri Zambia mu nama nkuru ya AfDB   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 May 2016

 
 

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ategerejwe mu nama ngarukamwaka ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, AfDB, izabera mu mujyi wa Lusaka muri Zambia guhera ku wa 24 Gicurasi 2016.

Perezida wa Zambia ari kumwe na Perezida Kagame n’abandi bakuru b’ibihugu nibo bashyitsi bakuru muri iyo nama izaba ibaye ku nshuro ya 52.

Itangazo AfDB yashyize ahagaragara ku wa 22 Gicurasi 2016 rivuga ko abandi bakuru b’ibihugu bazitabira iyo nama ari Idriss Deby wa Tchad, Uhuru Kenyatta n’abandi barimo Vsi-Perezida wa Nigeria, Yemi Osinbajo, uwa Tanzania, Kassim Majaliwa n’uwa Mozambique, Carlos Agostinho do Rosário.

Abandi bakomeye bazitabira iyo nama ni umuhanzi Akon, Kofi Annan, Aliko Dangote, Ashish Thakkar, John Kufuor, Mary Robinson, Mo Ibrahim, Nancy Lee, Ngozi Okonjo-Iweala na Tony Elumelu.

Muri iyo nama hazerekanwa gahunda nshya y’iterambere rya Afurika, irimo iyo kuzamura urwego rw’ingufu z’amashanyarazi mu myaka 10 iri imbere, gahunda zo guhangira imirimo urubyiruko n’izo guteza imbere urwego rw’ubuhinzi.

Ibyo bizabanzirizwa no kumurika icyegeranyo ku bukungu bw’ibihugu bya Afurika mu mwaka wa 2016.

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere itera inkunga ibihugu byo ku mugabane ahanini binyuze mu nguzanyo zo kwishyura mu gihe kirekire.

Mu mwaka ushize iyi banki yatanze inguzanyo zingana na Miliyari 8.8. Iyo nguzanyo yiyongereyeho 25% ugereranyije no muri 2014.

 

Comments

 
 
USA: Hillary Clinton yibasiye  Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora
USA: Hillary Clinton yibasiye Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora

Mu ijambo rya mbere yavugiye mu ruhame nyuma yo gutsindwa amatora, Hillary Clinton yibasiye ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump. Yavuye imuzingo gahunda za (...)

USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye
USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko azahembwa, ariko umushahara we akazawutanga mu bikorwa by’urukundo nubwo ubwo yiyamamazaga yari yavuze ko adashaka kuzahembwa. (...)

Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye
Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump arashinja uwo yasimbuye, Barack Obama, gufata amajwi ya telefoni ye mu mpera z’umwaka ushize, harabura ukwezi kumwe ngo atorwe. Abinyujije (...)

USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru
USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwiga ku myanzuro yo kubuza Koreya ya Ruguru gukora ibitwaro bya kirimbuzi, irimo no gushoza intambara yeruye mu gihe iki gihugu gikomeje gutsimbarara. (...)

USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.