Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Patrice Talon yatsindiye kuyobora Benin   

  Yanditswe na HERVE UGIRUMUKUNDA
 March 2016

 
 

Patrice Talon , wo mu ishyaka ritavuga rumwe na Leta yatsinze icyiciro cya kabiri cy’amatora yo kuyobora Benin kuri uyu wa Mbere.

Talon w’imyaka 57, yatsinze umukandida w’ishyaka ryari ku butegetsi, Lionel Zinsou, bahataniraga gusimbura uwari amaze imyaka icumi ari Perezida w’icyo gihugu, Boni Yayi.

Zinsou yemeye ko yatsinzwe ndetse ahamagara Talon amwifuriza amahirwe masa mbere y’uko amajwi ya nyuma atangazwa.

JPEG - 11.9 kb
Patrice Talon

Yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa ati” Ibyavuye mu majwi y’agateganyo biraganisha ku ntsinzi ya Patrice Talon. Yandushije bigaragara.”

Talon ni umucuruzi ukomeye muri Benin ndetse yahoze ari umwe mu bambari ba Perezida Yayi. Mu kwiyamamaza, Talon yagiye yerekana ko uwo bahanganye, Zinsou, afite ubwenegihugu bw’u Bufaransa nubwo ari umunya-Benin.

Zinsou akomoka ku muzungu n’umwirabura, niwe wandikiraga amagambo uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Laurent Fabius.

Talon yateye inkunga Boni Yayi mu matora yo mu 2006 na 2011 ariko azaguterwa ikizere ahungira I Paris nyuma yo gushinjwa gushaka kumuhirika.
Yagarutse mu Kwakira k’umwaka ushize amaze guhabwa imbabazi na Perezida ubwe.

 

Comments

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump

Bill Clinton n’umufasha we Hillary bamaze gutangaza ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watowe bari bahanganye bikomeye. (...)

Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump
Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House. Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye (...)

Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu
Isiraheli: Minisitiri w’Intebe Netanyahu akurikiranweho ruswa na magendu

Umushinjacyaha mukuru wa Leta ya Isiraheli yategetse ko Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu akorwaho iperereza ku byaha bya ruswa na magendu. Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu, Times of (...)

Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida Sassou Nguesso
Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida Sassou Nguesso

Umuvugizi wa perezida uherutse gutorwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahakanye ko ateganya guhura na Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou Nguesso. Perezidansi ya Congo (...)

Donald Trump asanga Loni ntacyo imaze
Donald Trump asanga Loni ntacyo imaze

Perezida watowe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yahamije ko Loni ntacyo imaze, ikaba imeze nk’akabari abantu bagiriramo ibihe byiza. Ni ubutumwa butandukanye uyu muyobozi (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.