Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Loni ihangayikishijwe n’ingabo za Riek Machar zikomeje guhungira muri Congo   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 September 2016

 
 

Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO) zatangaje ko zitewe impungenge n’abarwanyi ba Riek Machar, urwanya Leta ya Sudani, bakomeje guhungira muri icyo gihugu gisanzwemo imitwe y’inyeshyamba myinshi.

Itangazo Monusco yashyize ahagaragara rivuga ko igowe no gucunga abarwanyi basaga 750 ba Riek Machar bamaze guhungira muri Congo nyuma y’imirwano ikarishye yabahuje n’ingabo za Perezida Riek Machar mu kwezi gushize.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Monusco yatabaye abarwanyi 268 bari bahungiye muri Parike ya Garamba mu Majyaruguru y’Uburasirazuba bwa Congo.

JPEG - 73.2 kb
Abarwanyi ba Riek Machar bari muri Congo batabarwa bamerewe nabi

Iryo tangazo riti” Monusco na Loni bikomeje kuganira na Leta ya Congo n’imiryango ikorera mu karere ngo idufashe guhangana n’iki kibazo cy’ingutu, kuko gishobora kubangamira umutekano mu karere no muri Congo by’umwihariko.”

Ku wa 17 Kanama 2016 nibwo Riek Machar nawe yatabawe na Monusco afite igikomere ku kaguru nyuma yoherezwa muri Sudani kwivuza.

Kuri ubu abarwanyi 634 bamaze kuvanwa na Loni mu mashyamba naho abandi 134 bakiri muri parike bakeneye ubufasha bwihuse. Monusco ivuga ko abo barwanyi basabwa kubanza gutanga intwaro zabo.

Ivuga kandi ko ifite impungenge ko abo barwanyi badacungiwe hafi bashobora gushinga umutwe w’ubugizi bwa nabi wahungabanya umutekano nka FDLR y’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside mu 1994 ubu bakaba bamaze imyaka isaga 22 bahohotera abaturage muri Congo.

Imirwano yubuye hagari y’ingabo za Riek Machar na Salva Kiir muri Nyakanga yaguyemo ababarirwa muri 300.

Kuva icyo gihe Riek Machar n’abambari be bavuye mu mujyi wa Juba nyuma biza kugaragara ko yahungiye muri Congo ari kumwe na bamwe muri bo.

Perezida Kiir yemeye ko Loni yohereza izindi ngabo 4000 ziyongera ku 12 000 zari zisanzwe zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

 

Comments

 
 
USA: Hillary Clinton yibasiye  Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora
USA: Hillary Clinton yibasiye Trump mu ijambo rye rya mbere nyuma y’amatora

Mu ijambo rya mbere yavugiye mu ruhame nyuma yo gutsindwa amatora, Hillary Clinton yibasiye ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika , Donald Trump. Yavuye imuzingo gahunda za (...)

USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye
USA: Perezida Trump arateganya guha umushahara we abatishoboye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko azahembwa, ariko umushahara we akazawutanga mu bikorwa by’urukundo nubwo ubwo yiyamamazaga yari yavuze ko adashaka kuzahembwa. (...)

Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye
Perezida Donald Trump arashinja Obama kumviriza ibivugirwa kuri telefoni ye

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump arashinja uwo yasimbuye, Barack Obama, gufata amajwi ya telefoni ye mu mpera z’umwaka ushize, harabura ukwezi kumwe ngo atorwe. Abinyujije (...)

USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru
USA iriga ku gushoza intambara muri Koreya ya Ruguru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iri kwiga ku myanzuro yo kubuza Koreya ya Ruguru gukora ibitwaro bya kirimbuzi, irimo no gushoza intambara yeruye mu gihe iki gihugu gikomeje gutsimbarara. (...)

USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira
USA: Perezida Trump agiye gushyiraho itegeko rishya ryo gukumira abimukira

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko agiye gusohora iteka rishya ryo gukumira abimukira nyuma y’uko urukiko ruburijemo iryo yari yashyizeho bwa mbere rikumira abo (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.