Advertisement
 
 
 
 
 
 
 
 

Politiki | Mu Mahanga

Leta ya Sudani y’Epfo irashinja USA na Loni kohereza ingabo zo gufata igihugu   

  Yanditswe na IMVAHO NSHYA
 5 months ago

 
 

Guverinoma ya Sudani y’Epfo yamaganye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) n’Akanama k’Umutekano ka Loni bishaka kohereza ingabo 4 000 ziyongera ku zisanzwe zigarura amahoro muri icyo gihugu, ivuga ko izo ngabo zizaba zije guhirika Perezida Salva Kiir ku butegetsi.

Imirwano iherutse gushyamiranya ingabo za Salva Kiir n’iza Riek Machar yaguyemo ababarirwa muri 300 mu murwa mukuru wa Juba.

Ibi byatumye USA isaba akana k’umutekano ka Loni kohereza izindi ngabo 4000 mu mujyi wa Juba,

Ku wa Gatatu, Minisitiri w’Itangazamakuru wa Sudani y’Epfo, Michael Makuei, yavuze ko izo ngabo niziza, Loni na USA bizahita bifata ubutegetsi nk’uko Ibiro Ntaramakuru bya Anadolu bibitangaza.

Ati” Mu myaka ishize ingabo za Loni zagiye muri Afghanistan, Iraq na Libya zivuga ko zigiye kugarura amahoro na demokarasi. Ariko igitangaje ni uko icyo bakoze gusa ari uguhirika ubutegetsi bwariho muri ibyo bihugu no gutezayo akavuyo ku buryo kugeza ubu ntawe uzi niba hazagarukayo amahoro.”

JPEG - 91.6 kb
Leta ya Kiir isanga ingabo za Loni nta kindi kizazizana kitari uguhirika ubutegetsi buriho

Minisitiri Makuei avuga USA ibinyujije muri Loni ishaka kwigarura Sudani y’Epfo.

Ati” Ubwo Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki Moon yari mu Rwanda mu nama ya 27 ya AU, yakomeje kuvuga nabi guverinoma ya Sudani y’Epfo, yasaga nk’ubwira ibihugu bya Afurika ngo bishyigikire Loni mu mugambi wayo wo guhindura ubutegetsi buriho.”

Leta y’icyo gihugu kandi ishinja Ban Ki Moon kujya mu matwi abakuru b’ibihugu byo mu karere bibumbiye muri IGAD. Ibi bihugu byemeje ko ingabo za Loni ziri muri Sudani y’Epfo (UNMISS) zongererwa manda.

Ibi ariko Ambasaderi wa USA muri Sudani y’Epfo, Molly Phee, abitera utwatsi, akavuga igihugu cye ko gishishikajwe no kugarura amahoro muri icyo gihugu.

Ati” Nta na rimwe Akanama k’Umutekano cyangwa USA byigeze bigira umugambi wo kwigarurira Sudani y’Epfo.”

Byitezwe ko kuri uyu wa Gatanu Akanama k’Umutekano karatorera umwanzuro wo kohereza izo ngabo 4000 . Intambara imaze imyaka hafi imyaka itatu muri Sudani y’Epfo imaze guhatana ababarirwa mu bihumbi naho miliyoni ebyiri n’igice bamaze guhunga.

 

Comments

pre-moderation

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kimaze gusumwa n'umwanditsi mukuru wa Imvaho Nshya

Izina Ryanyu
IGITEKEREZO

 
 
Irahira rya Donald Trump ni ryo rihenze kurusha ayandi mu mateka ya USA
Irahira rya Donald Trump ni ryo rihenze kurusha ayandi mu mateka ya USA

Ibirori by’irahira rya Donald Trump ni byo byambere bihenze mu mateka ya USA Donald Trump ararahirira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa 20 Mutarama 2017, mu birori birabera mu (...)

Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin
Abahimbira ibinyoma Trump ni babi kurusha indaya – Vladimir Putin

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ku wa Kabiri yibasiye ubuyobozi bwa Obama abushinja gushaka kuburizamo itorwa rya Donald Trump bubinyujije mu birego bidafite ishingiro. Yavugaga kuri (...)

Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika
Ubuyobozi bwa Trump bwaciye amarenga y’uko butazikoza umugabane wa Afurika

Itsinda rya Donald Trump ryashyikirije ubuyobozi bwa Leta Zunze Ubumwe bucyuye igihe inyandiko irimo ibibazo bizamufasha gukora politiki y’ububanyi n’umugabane wa Afurika; bica amarenga ko ku (...)

Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump
Hillary, Bill Clinton na Bush mu bazitabira irahira rya Donald Trump

Bill Clinton n’umufasha we Hillary bamaze gutangaza ko bazitabira umuhango w’irahira rya Perezida mushya wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, watowe bari bahanganye bikomeye. (...)

Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump
Ibintu bitanu Obama yakoze muri iyi minsi agamije kunaniza Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ucyuye igihe, Barack Obama asigaje igihe kitageze ku kwezi ngo yimukire Donald Trump muri White House. Obama na Trump ntibumvikana ku bintu bitandukanye (...)

Advertisement

OPP. MAGERWA, EXPO GROUND, GIKONDO KIGALI, RWANDA PHONE NO : +250-784867952 / 53

© Copyright 2015: Imvaho Nshya. All rights reserved.
Powered by: RPPC.